Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Kigali: Urubyiruko rwafashe iya mbere mu bikorwa by’ubutwari

Monday 30 January 2023
    Yasomwe na

Umwanditsi

Mu gihe habura umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize Umunsi w’intwari ku nshuro ya 29, hari bamwe mu rubyiruko basuye abana bafite ibibazo bitandukanye basangira nabo, bavuga ko babikoze bagera ikirenge mu cy’Intwari zitangiye u Rwanda.

Shumbusho Augustin ni umwe mu bahoze mu buzima bwo mu muhanda, bashinze umureyango utari uwa leta ‘Ohodi Igihumure’, avuga ko basuye abana babikomoye ku bwitange bwaranze intwari z’u Rwanda.

Shumbusho Augustin

Yagize ati: “Burya intwari yigomwa ibyishimo, rero natwe twigomwe bwa buzima twavuga bwo kwinezeza; yego ntabwo twabura kubikora ariko hari ikintu twigomwe kugira ngo uwo mwanya tuwuharire abo bana.”

Si aba bagerageje gutera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda hari n’abandi bashinze umuryango Imanzi w’urubyiruko bakiri ku ishuri bagamije gufasha bagenzi babo banekeye ubufasha nabo basuye abana bafite ubumuga baturuka mu miryango itishoboye.

Ishimwe Teddy ni umwe muri bo, yagize ati: “Nubwo bafite ubwo bumuga ariko igihe icyo ari cyo cyose bazshobora gukorera igihugu mu mbaraga nkeya zabo bafite, niyo mpamvu natwe tuba tugomba kubafasha ngo tubazamure babashe kugira aho bagera mu gihe bakiriho.”

Mugenzi we yagize ati: “Ndavuga ngo uko meze ese mugenzi wanjye niko ameze, hari undio ukeneye bwa ubufasha bwanjye cyangwa bwa mugenzi wanjye n’abandi kandi nta nubwo bisaba kuba ufite bintu byinshi. Ni ubushake kandi ubushake bubyara ubushobozi.”

Ishimwe Teddy na mugenzi we

Undi nawe yabwiye Televizoyo y’igihugu ko kugira ubutwari bidasaba ibintu birenze ibisabwa mu buzima bwa buri munsi, ati: “Ica mbere ni ukuba inyangamugayo; nk;urubyiruko nkigira ku bambanjirije babaye intwari.”

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Intwari z’u Rwanda CHENO, Rwaka Nicolas avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya ko igihugu cyubatswe n’abana b’u Rwanda kndi ari nabo bazakomeza kucyubaka.

Yavuze ko bakwiye gufatira urugero rwiza ku ntwari zabanje ndetse no ku buyobozi buriho none.

Ati: “Aha reri ni amahirwe meza cyangwa ni bihe byiza byo kugira ngo urubyiruko rubifateho urugero rwiza nabo bashobore kubikora kandi n’icyo badasobanukiwe bakibaze. Iyo urangwa n’ubutwari uzi no gukunda igihugu ubanza kureba ibiri mu nyungu rusange kuruta ibyo mu nyungu zawe bwite. Umuntu urangwa n’indangagaciro y’ubutwari agomba kuba azi agaciro kumwe mu bagize umuryango.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari biteganyijwe kubera mu midugudu yose mu gihugu hanakorwe ibigabniro mu mashuri, mu bigo bya leta n’ibitari ibya leta, bigaruka ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru