Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Kigali: Urupfu rw’Umukobwa rukomeje gutrea urujijo

Monday 14 May 2018
    Yasomwe na

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 bivugwa ko yakoreraga imirimo y’ubuzunguzayi ahitwa ku makahwa muri Bweramvura mu murenge wa Jabana yasanzwe ku nkengero z’umuhanda mu mudugudu wa Rugoro, akagari ka Karuruma umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho yari yishwe urupfu rukomeje gutera benshi urujijo dore ko kugeza ubu abamuhitanye bataramenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, nibwo uyu mukobwa ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 25 yasanzwe muri aka kagari ka Karuruma, aho ubuyobozi bw’ibanze bwasanze umurambo we ariko basanga nta cyangombwa na kimwe afite kimuranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Urujeni Gerturde yabwiye Ukwezi.com ko nabo bamenye aya makuru ahagana saa moya n’igice aho bamusanze gusa ngo nta kintu na kimwe kigaragaza imyirondoro ye bamusanganye usibye amakuru bahawe n’abaturage bagaragaje ko bamuzi ndetse baziko yakoraga ubuzunguzayi ahazwi nko ku makahwa.

Gitifu Urujeni yakomeje avuga ko kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe na Polisi aho yagiye gukora isuzuma kugira ngo bamenye icyaba cyahitanye uyu mukobwa. Yanavuze ko bakomeje ibikorwa byo gushakisha no kubaza aho bivugwa ko yaturutse ngo bamenye niba koko hari umuntu babuze kugira ngo bahamye niba koko ari uwaturutse I Bweramvura.

Gitifu Urujeni yavuze ko bagiye gukurikirana abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera byaba ngombwa abafatwa bagashyikirizwa inzego z’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru