Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Kohereza abimukira mu Rwanda byongeye kuzamo igihato

Tuesday 5 March 2024
    Yasomwe na

Mu gihe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yicinyaga icyara ko habura intambwe ya nyuma ngo atsinde igitego cyo gushyira mu bikorwa umushinga Guverinoma ye ifitanye n’iy’u Rwanda, wo kohereza abimukira n’impunzi, abasenateri bawitambitse.

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024, abagize icyiciro gikuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza wagereranya na Sena, batoye amavugurura abangamira gahunda ya Guverinoma yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko aya mavugurura yatowe n’abarenga 100 biganjemo abo mu ishyaka ry’Abakozi ritavuga rumwe na Guverinoma ya Sunak.

Uyu mushinga uvuguruye wateganyaga ko nta rukiko ruzongera gukumira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ahubwo ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ari bo bazawugiraho ijambo rya nyuma.

Abagize Inteko mu byo bagaragaje, basabye ko iyo gahunda yakubahiriza amategeko, berekana ko Inteko Ishinga Amategeko atari yo ikwiriye kwemeza ko u Rwanda rutekanye ko ahubwo bikwiriye guca mu nkiko aricyo Guverinoma yangaga.

Bavuze ko kandi nubwo mu masezerano avuguruye havuzwemo ingamba zigamije gutuma abimukira uburenganzira bwabo bwubahiriza, ngo ntabwo izo ngamba zuzuye kandi ngo zigomba kubanza gufatwa mbere.

Abagize Inteko bazakomeza kujya impaka kuri iyi gahunda kugeza kuri uyu wa 6 Werurwe 2024.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru