Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yemeje ko mu gihe ubutegetsi bwa Iran bwaba bunaniwe gukorera neza igihugu cyabo hafatwa umwanzuro wo gukuraho ubutegetsi bwa Ayatollah Ali Khamenei.
Ibi bije nyuma yaho ubutegetsi bw’Amerika butangaje ko mu bitero bagabye muri Iran ikigendanye no gukuraho ubutegetsi ( Regime Change) kitari muri gahunda bafite kuri ubu, nyuma y’ibisasu byagabwe muri Iran mu mpera z’iki cyumweru dusoje.
Leta ya Iran yarahiriye kwihorera ku bitero byagabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, nyuma yaho Donald Trump yari amaze gutangaza ko ibitero bagabye byasenye bikomeye ibikorwaremezo bya Iran byiganjemo ikorwa ry’intwaro za Nucleaire.
Ishami rya Loni rishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’ubutare bwa Nuclaire ryo ryasabye ko imirwano yahagarara hakabanza kurebwa niba nta byangijwe n’ibyo bitero bishobora gutuma habaho kwangirika k’umwuka uhumekwa n’abantu mu burasirazuba bwo hagati.
Kuri ubu Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi ari i Moscow mu Burusiya aho biteganyijwe ko ahura na Perezida Vladmir Putin ngo baganire ku bibazo bahuriyeho byo guhangana n’uburengerazuba bw’Isi.
Nubwo bimeze gutyo ariko ibitero ku mpande zombi biracyakomeje, kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere igisirikari cya Israel cyagabye ibitero byo mu kirere mu murwa mukuru wa Iran, Tehran aho byari bigamije gusenya kimwe mu byicaro bya IRGC.

Ku rundi ruhande Iran nayo yabyutse yohereza missile yitwa Kheibar muri Israel nkuko ibiro ntaramakuru by’abaperesi Press Tv bibivuga.
Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika zivuga ko ziri gusaba ubushinwa kuba bwashyira igitutu kuri Iran ku buryo yahagarika gukomeza kwishora mu mirwano nayo ndetse na Israel.
Minisitiri ushinzwe ingufu muri Israel; Eli Cohen yatangaje ko abaturage bagera ku 8000 kuri ubu badafite amashanyarazi nyuma y’igitero cya Missile Iran yagabye hafi y’ahatunganyirizwa amashanyarazi muri iki gitondo.