Tuesday . 24 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 March » Kurya inyama z’inkoko zapimwe bikurinda indwara, Dr Simbarikure – read more
  • 23 March » Sudan: Imirwano yabaye kuri Eid yahitanye abasaga 64 – read more
  • 23 March » OTAN: Ntitwahamya ko Iran ifite Missiles zarasa mu bulayi – read more
  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more

Kurya inyama z’inkoko zapimwe bikurinda indwara, Dr Simbarikure

Tuesday 24 March 2026
    Yasomwe na

Abaturarwanda barashishikarizwa kujya barya inyama z’inkoko zapimwe mu rwego rwo kwirinda indwara zishobora gukomoka ku matungo.

Ibi byagarutsweho na Dr Gaspard Simbarikure, Umukozi wa RICA ushinzwe Kugenzura Isuku n’Ubuziranenge n’Akato k’Ibikomoka ku Matungo.


Dr. Gaspard Simbarikure, Umukozi wa RICA.

Ati”Hari igihe umuntu ajya mu kabari, muri Bar runaka akavuga ngo nshaka kurya inkoko mubaze aka kanya aho ziba zitujuje ubuziranenge,ariko icyo twabwira abanyarwanda bakwiye kujya bashishoza bakamenya aho zabagiwe kugira ngo bizere ko bariye inyama zujuje ubuziranege.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko 70% by’indwara z’amatungo zishobora gufata abantu mu gihe bariye inyama zitapimwe.


Ibagiro rya Kijyambere ribagirwamo inkoko muri Burera.

Ati”Abarya izo nyama kenshi zitapimwe bafite ibyo byago by’uko bakwandura za ndwara amatungo arwara ariko iyo abantu bariye inyama zagenzuwe bibarinda kwandura indwara zirimo igituntu, na tenia.”

Jean Marie Vianney Ndabarinze ufite ibagiro ry’inkoko mu karere ka Burera avuga ko yabagaga inkoko mu buryo butari bwiza ndetse bikaba bitujuje ubuziranenge Kuri ubu, yubatse ibagiro ry’inkoko rigezweho rifite ubushobozi bwo kubaga izigera kuri 700 ku munsi zituruka ku borozi barenga 700 bo mu Turere twa Burera na Musanze.

Ati”Kera twabagiraga mu ntoki hirya no hino, tukagemura inkoko mu buryo butari bwiza ariko ubu rwose dufite ibagiro ryiza tubaga inkoko 700 ku munsi ,inkoko ibanza gusuzumwa umuntu akayirya yujuje ubuziranenge.”

Jane Nyamvumba umukozi w’Ikigo Cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) arasaba abaturarwanda kujya barya inyama zujuje ubuziranenge.”


Jane Nyamvumba umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB).

Ati”Hari ababagira ahantu hafite umwanda, hari abibagira ku giti cyabo ndetse n’abashaka kwishyiriraho amaraboratwari (laboratory) atujuje ubuziranenge ibyo byose birahari, Kandi hari ibigo bishinzwe gutanga ibyangombwa turasaba ko batugana bakajya bahabwa ibyangombwa kuko amabwiriza arahari ,ibisabwa birahari igihe cyose bagana ikigo gitsura ubuziranenge (RSB)twabakira.”

Mu bukangurambaga bwiswe Vibe (Value Added Initiative to Boost Employment )burimo gukorwa n’ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa baributsa abaturarwanda kujya bagira amakenga ku nyama barya birinda kurya inyama zitujuje ubuziranenge.


AMAFOTO





Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru