Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Kwaka EBM byagenewe ishimwe, bikaba akarusho kurega utayiguhaye

Thursday 29 February 2024
    Yasomwe na

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yashyize hanze amateka 3 ajyanye n’imisoreshereze mu Rwanda, aho umukiliya wagize igicuruzwa akaka inyemezabuguzi (facture) ya EMB azajya agenerwa 10% ku gaciro k’umusoro winjiye mu isanduku ya Leta.

Ni amateka Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko aje gutuma abantu bibwiriza kwaka facture ya EBM kuko bazaba babifitemo inyungu.

Rimwe muri aya mateka ni irigena ishimwe rishingiye ku mosoro nyongeragaciro.

Iri teka rigena ko umuguzi wibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro wa TVA wavuye ku mafaranga yishuye. Rigena kandi ko uwareze umuntu runaka unyereza umusoro wa TVA binyuze mu kudatanga iyi fagitire azajya ahabwa 50% by’amafaranga uwo muntu azajya acibwa nk’ibihano.

Aya mafaranga yose azajya ahabwa abayagombwa nyuma y’amezi atatu. Ashyirwe kuri konti zabugenewe zizafungurwa.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iyi gahunda y’ishimwe ku baka fagitire ya EBM yashyizweho kuko bigaragara ko abacuruzi batarakangukirwa no kuyitanga.

Ati “Abasora benshi gutanga fagitire ya EBM birabavuna bigatuma n’umusoro utinjira uko bikwiriye, niyo mpamvu twavuze ngo reka turebe noneho n’uburyo twareba icyatuma abaguzi nabo basaba fagitire ya EBM, kugira ngo biduhe inshingano yo gufasha leta gukusanya umusoro uko bikwiriye. Twaravuze ngo uyisabye agomba guhabwa ishimwe, niba uguze nk’ibintu bya miliyoni 5Frw, wishyura umusoro wa TVA wa 18%, ungana n’ibihumbi 900Frw, ubwo kuri ibyo bihumbi 900Frw uzajya ubonaho 10%.”

Hejuru y’aya mafaranga uwatse fagitire ya EBM azajya ahabwa, Komiseri Mukuru, Pascal Ruganintwali, yavuze ko uzajya Agaragaza ko umucuruzi yamwimye fagitire agamije kunyereza imisoro, we azajya ahabwa 50% by’amafaranga y’ibihano uwo mucuruzi acibwa.

Ati “Nibakwima fagitire ufite uburenganzira bwo guhamagara RRA, izajya iza imutegeke gukora fagitire ubone 10% by’umusoro wa TVA waciwe, ariko itegeko riteganya ko noneho umucuruzi utatanze fagitire ashyirirwaho n’ibihano. Ibihano ni inshuro 10 bya wa musoro, ni ukuvuga ko ari ibihumbi 900Frw gukuba inshuro 10, bikaba miliyoni 9Frw. Muri izo miliyoni 9Frw uzajya ubona 50% yazo. Ubwo ni 4,5Frw uzahabwa.”

RRA igaragaza ko umusoro wa TVA ari umwe mu ikomeye kuko wihariye 34% by’imisoro yose ikusanywa mu gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru