Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

M23 yahagaritse imirwano

Tuesday 4 February 2025
    Yasomwe na

Nyuma y’amasaha make y’itangazo riteganya agahenge ko guhagarika imirwano kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 04 Gashyantare 2025, Ihuriro rya Aliance fleuve Congo AFC/M23 ryashyize mu bikorwa gahunda, bahagarika imirwano.

Itangazo rya AFC/M23 ryasohowe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo rifite umutwe wa M23, yavuze ko badafite “intego zo gufata Bukavu cyangwa utundi duce”, ahubwo ari ku mpamvu zo kugoboka abaturage.

Iri tangazo risohotse nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize havuzwe imirwano mu gace kegereye ikibuga cy’indege cya Kavumu muri teritwari ya Karehe.

Kanyuka yashinje ingabo za leta, FARDC “gukoresha indege ya gisirikare ku kibuga cy’indege cya Kavumu” no “no kurundayo za bombe” avuga ko zica abasivile mu bice bagenzura.

Uruhande rwa leta ntacyo ruravuga ku gahenge katangajwe na M23, cyangwa ku byo ivuga ko FARDC irimo gukora ku kibuga cy’indege cya Kavumu, kiri kuri kilometero hafi 40 mu majyaruguru ya Bukavu.

Uruhande rwa leta ruvuga ko rutazigera ruganira n’inyeshyamba za M23,ubu zigenzura umujyi wa Goma.

Hagati aho, mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida William Ruto wa Kenya yemeje ko ku wa gatanu no ku wa gatandatu w’iki cyumweru i Dar es Salaam muri Tanzania hazaterana “inama idasanzwe” izahuza imiryango y’ibihugu ya EAC na SADC.

Ntibizwi niba aka gahenge M23 itangaje leta ya Congo ikemera kuko mu bihe bitandukanye hatangazwa agahenge,leta nayo igatangiza ibitero .

Icyakora M23 ivuga ko izakomeza kwirwanaho mu gihe cyose uyu mutwe uzajya ugabwaho ibitero. Usaba leta ko wakwemera ibiganiro nawo mu mahoro ngo hashakwe umuti urambye.

Ingabo zaaDRCongo hamwe n’abazifashaga nubwo zatsinzwe na M23 ziraritsira ko zizongera zikisubiza Goma zikirukana M23 mu gihugu
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru