Thursday . 26 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more
  • 26 March » Umushinga w’Itegeko rigena umushahara fatizo wabaye agateranzamba. – read more
  • 24 March » Kurya inyama z’inkoko zapimwe bikurinda indwara, Dr Simbarikure – read more
  • 23 March » Sudan: Imirwano yabaye kuri Eid yahitanye abasaga 64 – read more

VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda

Thursday 26 March 2026
    Yasomwe na

Umushinga wa Vibe ugamije gushyigikira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi y’urubyiruko, ibi bikorwa kubufatanye n’ibigo bya Leta nka RSB na RICA n’ibigo bya MasterCard foundation,Trade Mark Africa.

Gaju Yvonne ni umwe mu rubyiruko rwahawe inyigisho zijyanye na VIBE akorera i Kayonza avuga ko ubu yatangiye gukirigita ifaranga.

Ati”Twarahuguwe natwe tujya gukoresha ubumemyi twahawe na VIBE ubu rero abantu bazajya banywa amata yujuje ubuziranenge kubera ko aba yasuzumwe yizewe 100%.”


Gaju Yvonne umwe mu bahuguwe na VIBE.

Veterineri Benitha Niyogisubizo ukorera ku ibagiro ry’inyama mu karere ka Burera nawe ashimangira ko ahugurwa ya VIBE afite icyo yabamariye by’umwihariko mu kunoza gahunda y’ubuziranenge bw’ibiribwa.


Benitha ni veterineri wahuguwe na VIBE.

Ati”Nageze hano mpindura byinshi kubera ko narimfite ubumenyi , bakoreshaga uburyo bwa gakondo mu kubaga ariko ubu ntibikibaho kubera ko tugeze mu isi yo gukora inintu byose mu ikoranabuhanga, ndetse ndahembwa nkiteza imbere.”

William Niyitanga umukozi w’Ikigo cya TradeMark Africa aravuga ko intego y’iyi gahunda ari uguhanga imirimo ku rubyiruko.

Ati”Vibe nkuko izina ryayo ribivuga igambiriye guhanga imirimo ku rubyiruko by’umwihariko abakobwa, abafite ubumuga ndetse n’impunzi, Intego Vibe ifite nuguhanga imirimo ibihumbi 43,000 ku rubyiruko ikgira byibuze 7% by’abafite ubumuga, ariko 70% iyo mirimo ikaba ari iy’abakobwa.


William Niyitanga, umukozi w’ikigo cya Trade Mark Africa.

Akomeza avuga ko iyi porogarame ifite imyaka 5 yatangiye muri 2023 izarangira mu mwaka wa 2028 ikaba ishyirwa mu bikorwa na Trade Mark Africa , International Trade center, kubufatanye na MastercardFiudnation ariko ugashyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda biciye muri RSB, RIC ndetse na NAEB.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru