Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

MINISANTE YIBUTSE ABARI ABAKOZI BAYO BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Thursday 11 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Habimana Chadadi

Minisiteri y’ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi yibutse abari abakozi bakoraga mu nzego z’ubuvuzi bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uwatanze ubuhamya muri icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 witwa Alexia Mukampazimpaka yavuze ko kuva akiri umuforomo mu kigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso; ivanguramoko ryarangaga bamwe mubo bakoranaga ariko hari n’abandi bagize umutima wo kurokora bagenzi babo.

Ati: "Twari serivisi ikora izamu nk’abandi baforomo bose, mu gihe cya Jenoside bagenzi bacu bakajya bajya kubaririza aho twebwe turi kugira ngo natwe dukore izamu; uwitwa Nkurunziza yaje gufata umwanzuro wo kujya kuryikorera kugeza igihe ibitaro byose bifungiye bihunganye na leta y’Abatabazi".

Yakomeje avuga ko abahungaga bagendana na guverinoma yari yariyise iy’abatabazi baje kurambirwa guhora bahunga.

Ati: " Hari abagize nabi ariko hari n’abagize neza".

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko hari bamwe mu bakoraga mu bikorwa by’ubuvuzi bagaragaweho gukora ubwicanyi babukorera Abatutsi.

Ati "Kugira umubare ungana gutya mu nzego z’ubuzima mu bushakashatsi dukora ntahandi twabibonye, ni mu Rwanda gusa birerakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi nta rwego na rumwe rutayigizemo uruhare".

Minisitiri Dr Bizimana yakomeje avuga ko nta rwego rutagomba kugira uruhare mu gukosora no gusana ibyangijwe na Jenoside haba mu buryo bwa politiki, haba mu buryo ubwaribwo bwose mu kubaka igihugu.

Ati: "Ibi bigakorwa kugira ngo turinde abana b’ejo kongera kugwa mu mutego wo kwica abanyarwanda".

Ibi kandi byanagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aho avuga ko kuri ubu igikenewe ari ugushyira hamwe nk’abakora mu rwego rw’ubuzima kuko u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside kandi abari mu nzego z’ubuzima bakaba barabigizemo uruhare.

Dr Sabin ati: "Twatakaje 80% y’ingufu z’abantu mu rwego rw’ubuzima, abenshi muri bo bahinduka abicanyi bica bagenzi babo bakoranaga ndetse bica n’abarwayi bari bashinzwe kuvura".

Dr Sabin yongeyeho ko u Rwanda rwagerageje kongera kubaka urwego rw’ubuzima ariko kugeza nuyu munsi u Rwanda rugihanganye n’icyuho cyasizwe n’abishwe ndetse n’abaganga bahindutse abicanyi.

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ivuga ko abaganga 68 bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside, abaforomo n’abakozi 89 ku mavuriro nabo bahamwa n’ibyo byaha harimo na babiri bakatiwe n’inkiko mpuzamahanga bose hamwe bakaba bagera ku 157.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru