Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

MUKONTORORE IBITSINA BYANYU- MUSENYERI NTAGALI ABWIRA ABAKIRISITU

Friday 19 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Umuyobozi w’Itorero ry’Abaporotesitanti muri Uganda, Mgr Stanley Ntagali yanenze ababyeyi bafata abana ku ngufu ndetse n’ababyarana n’abo batashakanye, abasaba kugenzura irari ry’ibitsina byabo.

Ibi uyu mushumba yabitangaje ubwo yatangaga ubutumwa bwa pasika ku bakirisitu mu kiganiro n’itangazamakuru i Namirembe.

Ati “ Babyeyi, mushobora kugenzura irari ry’ibitsina byanyu mukareka gufata ku ngufu abana bityo mukaba indahemuka ku bo mwashakanye. Tuzi uko biba bimeze iyo tugiye gushyingura umugabo mukanya hakaza abana bavuye ku wundi mugore basaba ubufasha. Akenshi usanga aba bana na nyina ubabyara ntibaba bazwi.”

Yakomeje agira ati “ Twagerageza kwifata nk’uko Imana yabiduhaye ubwo yyaturemaga mu ishushyo ryayo. Ntitumeze nk’inyamaswa zigendera ku byiyumvo byazo n’icyo zikeneye.”

Uyu mushumba yasabye abakirisitu guha abana babo umwanya, abakabaganiriza kugira ngo bamenye ibibazo bafite. Yamaganye ababyeyi baharira inshingano zo kurera abo babyaye abakozi bo mu rugo.

Source: THE DAILY MONITOR}

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.