Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Menya uko umubwirizabutumwa ‘Joyce Meyer’ yasambanyijwe na se inshuro 200

Sunday 29 April 2018
    Yasomwe na

Joyce Meyer, umunyamerika w’umubwirizabutumwa w’icyamamare ku isi akaba n’umwanditsi w’ibitabo byinshi bya gikirisito ndetse akaba n’umuyobozi w’itorero rye ryitwa Joyce Meyer Ministries ukunze no kubwiriza ku itangazamakuru, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yababariye se wamusambanyije ku ngufu inshuro zisaga 200 zose mu myaka itandukanye yo mu bwana bwe.

Joyce Meyer yavutse kuwa 04 Kamena 1943, amazina ye bwite ni Pauline Joyce Hutchison, yashakanye na Dave Meyer ari na bwo yatangiye kumenyekana nka Joyce Meyer. Se yagiye mu gisirikare mu Ntambara ya Kabiri y’isi, yatangiye kumuhohotera avuye kurwana muri iyo ntambara.

Ubu buhamya bw’uko Se yamusambanyaga akiri umwana uyu mubwirizabutumwa yabunyujije ku rukuta rwe rw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook (Joyce Meyer Ministries) mu buryo bw’amashusho ku wa 23 Mata 2018.

Muri ubu buhamya bubabaje, uyu mubwirizabutumwa yagize ati: “Papa wanjye yansambanyije ku ngufu inshuro nyinshi mu myaka myinshi y’ubwana bwanjye, Mama wanjye na we yabaga azi ibinkorerwa ariko yari umugore ugira ubwoba kuburyo yari yarabuze uko yahangana na Papa, maze akemera ko bibaho”

Meyer avuga ko Papa we yamusambanyije inshuro zirenga 200 akoresheje kumushukashuka no kumutera ubwoba.
Ati: “Ntabwo yamfataga ngo tugundagurane, ariko yakoreshaga ibinyoma, kunshukashuka, no kuntera ubwoba cyane, kandi murumva ko ibyo na byo ari agahato. Papa yansambanyije amfashe ku ngufu inshuro zisaga 200 zose.”

Yishimira kuba ababyeyi barapfuye yaramaze kubababarira burundu

Yakomeje avuga ko yakuze yanga ababyeyi be kuko se yamusambanyaga na nyina ntagire icyo abikoraho, gusa ngo agakiza yakiriye kaje kumusaba kubabarira ababyeyi be ndetse yumva akwiriye kubakorera ibishoboka byose ngo basaze neza ubwo bari bageze mu za bukuru.

Ati: “Nyuma y’igihe, numvise narabababariye burundu, Imana yansabye kubagurira inzu nziza yo kubamo, no kubitaho cyane kugeza bitabye Imana.”
Uyu mubwirizabutumwa ngo Imana yamwibukije ko abakirisito basabwa kugirira neza abantu bose kabone nubwo bo nta na kimwe cyiza baba barabakoreye kuko ari bwo buryo bwiza bwo kunesha satani.

Ati: “Niba twishimira uko Imana yadukunze, turasabwa gukundana urukundo rutagira indi nyungu irwihishe inyuma, urukundo rudusaba gutanga gusa, nzi neza ko bizazana abantu kuri Kirisito yewe na babandi tuzi ko ari ba ruharwa.”

Yavuze ko kwihorera ku muntu wakugiriye nabi nta kindi bizana uretse ‘uburozi’, gusa we ngo yemeye kubabarira ababyeyi be abubakira inzu bageze mu za bukuru, amara imyaka itatu abavuza, abagaburira, mbese abitaho kugeza bavuye ku isi.
Joyce Meyer avuga ko hashize imyaka myinshi papa we yaranze kumusaba imbabazi ndetse atanemera ibyo yakoze. Gusa ngo Se amaze gusaza, ubwo Joyce Meyer yafataga umwanzuro wo kumubabarira atanamusabye imbabazi, Papa we yafashe umwanzuro amusaba imbabazi.

N’Amarira menshi, Se wa Joyce Meyer yaramubwiye ati: “Mbabarira kubw’ibyo nagukoreye igihe wari ukiri umwana muto.” Icyo gihe ngo Se yanamusabye kumusengera ndetse avuga ko yakiriye Kirisito mu bugingo bwe ahita anabatizwa nyuma y’iminsi 10 gusa.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko amaze gukura yaterwaga ikimwaro no kuba yarasambanyijwe na se inshuro zingana gutyo, ikindi cyamuteraga ipfunwe nuko se ngo yajyaga anasambanya umwana wo mubaturanyi babo.

Mu gusoza ubuhamya bwe avuga ko kuvuga ibyo bintu byamubayeho kandi muby’ukuri biteye isoni n’ikimwaro, ngo aba agamije kwigisha abantu kuko ngo azi neza ko ubuhamya bwe buzafasha abantu babuze ibyiringiro, akababwira ko kongera kwiyubaka bishoboka igihe cyose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru