Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Micomyiza ukekwaho ibyaha bya Jenoside yageze i Kigali

Wednesday 27 April 2022
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2022, Ubutabera bwa Sweden bwohereje Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda.

Indege ya RwandAir yari itwaye Micomyiza yageze ku Kubuga Mpuzamahanga cya Kanombe i Kigali ahita atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwashyiriyeho impapuro zo guta muri yombi uyu Jean Paul Micomyiza kubera ibyaha bikomeye akurikiranyweho birimo ibya Jenoside ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashimiye Ubutabera bwa Sweden ku bwo kohereza uyu mugabo ukekwaho Jenoside bunizeza ubufatanye mu bijyanye n’ubutabera.

Jean Paul Micomyiza wavutse mu 1972 mu Kagari ka Agasengasenge, mu Murenge wa Cyarwa mu Karere ka Huye, ubwo Jenoside yabaga yari atuye mu Ntara y’Amajyepfo mu Murengewa Tumba mu Karere ka Huye.

Yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda aho yari umwe mu bambari b’icyahose kitwa Comite de crise cyari gisgihzwe kwerekana Abasivile b’Abatutsi bagomba kwicwa, aho bagize uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru