Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Miss Rwanda yitabiriwe n’umukobwa ufite Ubumuga bwo Kutavuga

Saturday 5 February 2022
    Yasomwe na

Mu gihe byari bimenyerewe, bisa nk’Ihame ko abakobwa bajya guhatanira kuba Nyampinga w’Igihugu ari uba yibonaho ubwiza, yiyumvamo ubuhanga ndetse yitwara nk’uko umuco nyarwanda usaba umwali, kuri iyi nshuro mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abazahagararira Intara y’Amajyepfo mu Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, mu baryitabiriye hagaragayemo umukobwa witwa Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga.

Ni umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ryo gushakisha abahagararira Amajyepfo.

Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’umusemuzi wamufashaga kuganira na bo, bitungura benshi.

Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.”

Uwimana yakomeje asobanura ko bagenzi be bafite ubumuga yifuza kubafasha kumva ko na bo bakwiye kwiteza imbere binyuze mu kwitinyuka.

Ati “Nabakangurira kuza muri Miss Rwanda kandi nkabazamura kuko kenshi na kenshi, usanga bakeneye iterambere nk’iry’abandi.”

“Usanga bahezwa mu ishuri cyangwa aho bajya hose ukabona babuze ubasemurira.”

Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.

Yagize ati “Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry’abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa.”

Abagize Akanama Nkemurampaka bamubazaga, akabumva ariko yajya gusubiza agakoresha amarenga, umusemuzi we akamusemurira.

Nyuma yo kubazwa no gusubiza ibibazo yabajijwe, Uwimana yahawe ‘YES’ eshatu.

Munyaneza James uri mu bagize Akanama Nkemurampaka, yavuze ko Uwimana yagize umuhate wo kwitinyuka akaba abereye abandi urugero.

Miss Mutesi Jolly na we yunze mu rya Munyaneza avuga ko umuhate Uwimana yagize wo kwitinyuka ukwiye kubera abandi urugero.

Uwimana yari yizaniye umusemuzi umufasha kugeza ijwi ku kanama kajonjora

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru