Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Mu Bigogwe inka zongeye kwibasirwa n’abagizi ba nabi

Friday 29 April 2022
    Yasomwe na

Ahagana saa 2h 15min z’ijoro nibwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter hongeye gusakazwa amafoto aherekejwe n’amagambo y’akababaro, atabariza aborozi bo mu Bigogwe ko inka zabo zatangiye kugirirwa nabi, aho bigaragara ko inka imwe yabazwe n’abantu bataramenyekana, basiga bayikuyeho uruhu bayisiga aho.

Ubutumwa bwairaga buti, "Ese birakwiye ko ikibi gisa n’ikibaye akamenyero mu #Rwanda rw’ubu tuzi ko ari intangarugero mu kurengera umutekano w’abarutuye n’ibyabo?

Kanzenze, Bigogwe, Mudende muri @NyabihuDistrict & @RubavuDistrict bamaze igihe bataka ndetse ijoro ryakeye byabaye.

Polisi y’u Rwanda yasubije ko ikibazo yakimenye ndetse ababikoze barimo gushakishwa.

Si ubwa mbere aba borozi bataka, kuko mu mwaka ushize nabwo batakiye inzego za Leta z’umutekano ko inka zabo ziri kuribwa n’igisimba batamenye neza icyo ari cyo, aho cyariye izirenga 50 z’inyana nto, gusa inzego z’umutekano ziratabara haza kugaragazwa igisimba kishwe bivugwa ko ari cyo cyaryaga izo nka none zitangiye no kwibasirwa n’abantu bazibagira mu rwuri bitwikiriye ijoro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru