Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

"Mu gihe cya vuba indege ishobora guhaguruka" Minisitiri mu Bwongereza

Monday 19 February 2024
    Yasomwe na

Intamwe ya kabiri ari nayo ya nyuma yaburaga ngo gahunda Ubwongereza bufitanye n’u Rwanda ishyirwe mu bikorwa iragerwaho vuba.

Mu minsi ishize Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavugaga ko atewe impungenge n’itora rizakorwa n’icyiciro cya nyuma cy’Inteko Ishinga Amategeko kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ikaba ari nayo ntambwe ya nyuma.

Minisitiri mu Bwongereza ufite mu nshingano abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, Michael Tomlinson yavuze ko uyu mushinga uri bugarurwe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma abayigize bari bamaze igihe mu kiruhuko.

Ati: “Uyu mushinga, ejo uragaruka imbere y’Inteko."

Avuga ko Guverinoma yabo iri gukora uko ishoboye kugira ngo igarure uyu mushinga wa gahunda y’u Rwanda imbere y’Inteko kugira ngo indege izabashe guhaguruka yerekeza i Kanombe mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa BBC, Laura Kuenssberg, Minisitiri Tomlinson yavuze ko kuba uyu mushinga ugarutse mu Nteko bigaragaza ko hari igisubizo kuri gahunda ijyanye n’u Rwanda.

Ati: “Bivuze ko mu gihe cya vuba indege ishobora guhaguruka."

Muri iyi gahunda Ubwongereza burashaka kugabanya umubare w’ababwinjiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakajya babanza gusuzumirwa dosiye n’impamvu zabo bari ahantu hizewe umutekano, ari nako bahisemo u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru