Ndayambaje Jean Claude
Mugisha Samuel, umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) yasinyiye ikipe yitwa ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, akaba abaye Umunyarwanda wa 4 werekeje muri iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, Mugisha Samuel Kapiteni w’ikipe y’igihugu Y’amagare yageze Protouch yo muri Afurika y’Epfo.
Uyu musore yigeze gukina muri Tour du Faso yabaye mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira aho yasoje isiganwa ryose ari ku mwanya wa 40 mu bakinnyi 68 bari bitabiriye iri rushanwa.
Kuri ubu uyu musore yari umukinnyi wa Team LMP -la roche sur yon ibarizwa mu Bufaransa kuva muri 2020 akaba azakinira pro Touch yo muri Afurika y’epfo umwaka utaha wa 2022.
Mu bandi bakinnyi bakinira iyi kipe ni Habimana Jean Eric na Mugisha Moise bavuye muri Skol Adrien Cycling Academy "SACA" na Jean Claude Nzafashwanayo wigeze gukinira Benediction Ignite yo mu karere ka Rubavu.
Pro Touch izakoresha abakinnyi 12 barimo abo muri Afurika y’Epfo batandatu n’abanyarwanda 4 , umunya-Eriteria umwe umugande umwe.
Mugisha Samuel avuka mu karere ka Nyabihu ,yegukanye tour du Rwanda ya 2018, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakiniraga Benediction Club y’i Rubavu muri 2016, akaba yarayivuyemo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo kuva muri 2017 imyaka itatu ikaba ishyize ayikinira.
Ikindi wamenya kuri Mugisha Samuel nuko yitabiriye amarusha menshi akomeye ku migabane ikomeye y’Isi, nubwo muri 2020 yagombaga kujya mu butaliyani ariko bitewe na Covid-19 ntibyakunda, Mugisha Samuel azwiho guhiga abandi mu kuzamuka imisozi , ahantu haterera.























