Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Murabizi FPR twese yaratugabiye, uwakugabiye ugomba kumwitura-Kagame

Sunday 23 June 2024
    Yasomwe na

Ku munsi wa Kabiri wo guhura n’abanyarwanda mu kwiyamamaza kw’abakandida Perezida bari guhatanira kuyobora igihugu uko ari batatu, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abo mu karere ka Rubavu ko abanyarwanda bose FPR yabagaiye bityo bagomba kwitura uwabagabiye.

Kandida Perezida Kagame yabanje gusobanurira ab’i rubavu ko mu muco nyarwanda inka ijyanye n’urukundo, ariko icya mbere ijyanye n’amajyambere.

Ati: "Ukugabira aba agukunda, ukugabiye aba akwifurije gutera imbere, nicyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w’abanyarwanda."

Paul Kagame yabibukije ko mu myaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda FPR irazigarura, igabira abanyarwanda bose.

Akomeza agira ati: "Bityo rero uwakugabiye uramwitura. kwitura ni ugusubiza urukundo uwaguhaye inka, uwakubagiye aba yaguhaye, ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakugabiye. bityo rero iki gikorwa tugiye kujyamo cyangwa twatangiye ejo, ari abadepite batweretse hano, ari umukandida uzayobora igihugu ubwo hazaba harimo uwo kwitura ya FPR."

mu ijambo rye kandi yeretse abaturage abayobozi b’indi mitwe ya politiki ifatanyije na FPR muri iki gikorwa abashimira ku bufatanye bagize ziri mu ntego y’Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga imbere mu gihugu na tariki 14 ku banyarwanda bari hanze y’igihugu.

Paul Kagame yabwiye abaturage kandi ko gutora abakandida ba FPR, ari abadepite ari na perezida n’abadepite babo bafatanyije ari ugushaka gutera imbere, gukomeza urugendo, imyaka igeze kuri 30 barimo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru