Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Abagore bo muri FPR Inkotanyi biyemeje kuba umusemburo w’imibereho myiza muri bagenzi babo

Wednesday 21 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi bo mu kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze, bavuga ko nk’abagore batojwe kugira indangagaciro na kirazira bagomba kuba umusemburo w’imibereho myiza muri bagenzi babo.

Babigarutseho mu bikirwa byo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse, aho hateguye ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, gutanga ingemwe z’imbuto, gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana baritaye, mu rwego rwo kurwanya imibereho idahesha umunyarwanda agaciro.

Nkundabatware Evariste, ni umwe mu bagenerwabikorwa, yagize ati: "Mfite abana 3 n’umugore, mbere na mbere mbanje gushimira umuryango wa RPF Inkotanyi wanteketejeho ukanyishyurira mituweli, ntaho nari kuzayikura kuko umwana wanjye yararwaye nari narabuze uko mujyana kumuvuza kuko ntabushobozi narimfite. Gusa abantu bantekereje Imana ibahe umugisha."

Bihoyiki Alphoncine nawe ni umugenerwabikorwa ufite abana 5 bataye ishuri, yagize ati: "Nari narabuze uko abana basubira ku ishuri kuko ntabushobozi narimfite, nagiye kubona mbona nimugoroba imyenda y’ishuri iraje none bampaye n’amakaye n’amakaramu ndetse n’isabune; abana banjye bagiye gisubira ku ishuri bameze neza.

Mugikorwa cyo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF umaze, Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza bwashimiye urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi bunabasaba gukomeza kuba umusemburo w’imibereho myiza muri rusange.

Chairman w’umuryango akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean bosco yagize ati: "Muri rusange turashimira urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi mu kagali ka Kigombe ku bikorwa bateguye kuri uyu munsi twitegura isabukuru, ariko dusaba abagore gukomeza kwitinyuka bagakora, bashyira hamwe, bagahanga imirimo kuko ayo mahirwe igihugu kiyatanga muri rusange."

Akomeza asaba abagore bo nkaba Mutima w’Urugo gukomeza kuba umusemburo w’imibereho myiza, bita cyane ku kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana.

Yagize ati: "Dufite abantu bagera kuri 3 bari mu mirire mibi bite we n’imiryango itabitaho ngo itegure iryo yuzuye ariko dufatanije twese tugakumira bikaba umuco byacika burundu."

Kuri uyu munsi wo kwitegura isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse ni igikorwa cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye gupima abana, kurihira imiryango mitueli itishoboye,kubaka uturima tw’igikoni, gutanga ibikoresho ku bana bataye ishuri ndetse no guha abana amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ndetse no kubaka umuryango utekanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru