Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Ababyeyi bahangayikishijwe no kutagira amashuri y’inshuke

Monday 1 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi ababyeyi bavuga ko bikiri imbogamizi ku mashuri y’inshuke kuko ahari ni amashuri ahenze batapfa kwigondera, keretse abakorera umushahara.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, basaba ko bakubakirwa amashuri y’inshuke ndetse n’amarerero ahagije kuko abana bakora urugendo rurerure bajyanwa ku ishuri bikaba intandaro yo kutiga kwa bamwe.

Buntubwimana Jean Baptiste yagize ati: "Abana benshi biyiririrwa muri karitsiye, hagize amashuri ahubakwa natwe ababyeyi twashishikariza abana kwiga kuko abana benshi nukurindira agira imyaka yo gutangira mu ishuri ribanza akaba aribwo ajyanwa ku ishuri adaciye mu ishuri ry’inshuke; usanga kuberako aba atangiye ishuri ari mukuru atangira kwanga ishuri agasiba uko yishakiye byaba ngombwa akanarivamo kuko aba atararikuriyemo ngo arikunde."

Kanagato Daphrose nawe yagize ati: "Dufite ikibazo cy’amashuri y’inshuke kuko ari hano hafi ni ay’abishoboye, udafite akazi ka Leta ntabwo warishobora; none se ko ku gihebwe ari ibihumbi 80,000fw, urumva ayo mafaranga wayabona!."

Ibyo aba babyeyi bavuga biremezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence uvuga ko amashuri y’inshuke adahagije muri uyu murenge ugereranije n’abaturage bawutuye.

Yagize ati: "Mfitemo amarerero 18 kandi abaturage ni ibihumbi 21.000, nayo ntabwo ahagije ariko nayo ni home basic ESD, ayo twavuga dufite ni 3 ku mashuri abanza ya Leta, ukongeraho 2 y’abikorera ariko yo ubushobozi bwayo buri hejuru cyane ntabwo umuturage wese yabona ubwo bushobozi."

Ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze Munyamahoro Alex atangaza ko iki kibazo ko gihari kandi kizwi, muri rusange atari umurenge umwe gusa ufite icyo kibazo.

Yagize ati: "Gahunda ihari ni iyo kubaka ibyumba by’inshuke ariko byegerejwe amashuri abanza, mugihe nta shuri ribanza rihari ntan’ubutaka bwa Leta buhari biragoye kuko gahunda dufite ni iyo kubaka siyo kugura, ubwo habayemo kugura byazaza mukindi kiciro, kuko n’ahatari iryo shuri turarihashyira ariko hari ubutaka bwa Leta cyangwa se hari ikigo cy’ishuri gifite ubwo butaka, hari ibyumba bihagije bitigirwamo iryo shuri rikahashyirwa"

Alex akomeza agira ati, "Mugihe cyavuba tugiye gutangira kubaka ibyumba by’amashuri yinshuke gusa ku buryo mu kwezi kwa 9 nabyo byakwigirwamo."

Uretse umurenge wa Kimonyi wagaragaje ko ufite ikibazo cy’amashuri y’inshuke no muyindi mirenge igize akarere ka Musanze naho ibyo bibazo birahari byo kutagira ibyumba by’amashuri y’inshuke bihagije.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru