Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

Musanze: Abakinnyi batunguwe n’abaturage mu gicuku

Monday 26 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nyuma yo kwegukana ibikombe by’Umurenge Kagame Cup 2023 mu mikino y’intoki, Basketball, Abakinnyi baserukiye akarere ka Musanze bageze mu mujyi waho saa 00h45’ batungurwa n’abaturage babiteguye ari benshi kugira ngo babashimire igikorwa cyiza bakoze.

Ibi byishimo babigezeho ubwo Abakobwa n’Abahungu baserukiye Akarere ka Musanze mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup yasorejwe i Huye begukanye ibikombe, aho Abahungu batsinze Gatsibo amanota 44 kuri 43 mu gihe abakobwa batsinze Kamonyi amanota 34 kuri 33.

Bamwe mu bakinnyi baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko bishimiye kuba abaturage baje kubakira bakigomwa ibitotsi.

Umuhoza Divine Gisele yagize ati:"Ibanga ntarindi twarabikoreye, twamaze igihe kirekire twitegura, ndumva ibinezaneza mu mutima wanjye; natunguwe no gusanga hano mu mujyi batwiteguye gutya, turishimye cyane!"

Kapiteni w’ikipe y’abakobwa b’umurenge wa Muhoza yaserukiye Musanze nawe yagize ati: "Ibyo twagombaga barabiduhaye, biragara y’uko imiyoborere imeze neza kuba abaturage bari hano banezerewe, ikindi twashyize hamwe ndetse turashimira Meya wacu kuko yakomeje kutuba hafi kuko haba ku myitotozo yabaga ahari no ku mikino twabaga turi kumwe."

Mulisa Didier nawe yagize ati: "Twashyizemo urukundo rw’akarere, tugerageza kwitanga none tuzanye ibikombe kandi sibwo bwa mbere n’ubushyize nitwe twagitwaye ariko uyu munsi urugamba rwari rukomeye, twatsinze ku kinyuranyo cy’inota rimwe, murumva ko bitari byoroshye."

Niyomugabo Augustin bakunze kwita Wendo nawe yagize ati: "Twabonye n’urukundo abaturage batweretse ,kandi akarere kagerageje kutwegera arinayo mpamvu twagerageje kwitwara neza."

Ku ruhande rw’abatoza bavuga ko Musanze imaze kugaragaza ko ishoboye mu mikino y’intoki, mu byifuzo byabo bakifuza ko ikipe yajya iserukira akarere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Nkurunziza Vedaste utoza ikipe y’abakobwa mu mukino w’intoki yagize ati: "Mu mwaka wa 2019 twagarukiye ku mukino wanyuma, kuri iyi nshuro twegukanye iki gikombe, ndetse ndasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwagira ikipe muri shampiyona y’u Rwanda ya Basketball, kuko twamaze kugaragaza ko hano Musanze turi igicumbi cya Basketball, nkuko batera inkunga indi mikino ariko n’uyu mukino ukwiye gushyigikirwa cyane tukagira amakipe ahoraho."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre yavuze ko kuba abaturage baje kubakira mu mujyi byabashimishije cyane.

Aragira ati: "Ni inshuro ya Kabiri tukizana, uyu munsi nabwo tuzanye ibikombe bibiri; ibanga abakinnyi bacu bamaze kumenyera irushanwa, kandi murabizi ko igikombe cy’imiyoborere kiryoha, kubera ko giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ikindi kandi dufite n’amahirwe kuko hari kubakwa ibibuga byinshi hano muri Musanze ku buryo tuzabona abakinnyi benshi bafite impano muri Basketball, turifuza ko tuzahora twegukana ibikombe byose."

Manzi Jean Pierre

Ubwo bari basesekaye mu mujyi wa Musanze byabaye ibirori bikomeye aho bakoze akarasisi bazenguruka uyu mujyi, ndetse aho bakoze n’ubusabane bwo gusangira umutsima (Keke) na Divayi (Wine) yari yateguwe.

Si mu mikino y’intoki gusa begukanye ibikombe kuko no muyindi mikino irimo gusiganwa ku maguru nabo begukanye imidari mu murenge Kagame cup 2023.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru