Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Abakorera mu gakiriro gashya barataka umutekano muke w’amabandi abategera mu mwijima

Friday 25 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abakorera mu gakiriro ka Musanze gaherereye mu murenge wa Cyuve baravuga ko babangamiwe n’umwijima uba ku muhanda munini Musanze-Cyanika, aho agakiriro kubatse, bagasaba ko hashyirwaho amatara kuko abajura bakunze kubatega batashye bakabambura.

Babitangaje ubwo Ambasaderi w’Ubwami bw’Ububiligi mu Rwanda, Benoit Ryelandt yafunguraga ku mugaragaro aka gakiriro kubatswe ku nkunga ya Enabel.

Mutabazi Enock ni umwe mu bakorera muri ako gakiriro, yagize ati "Turasaba ko badushyiriraho amatara ku muhanda kubera ko abajura badutega n’ijoro dutashye bakatwambura, tubonye amatara byadushimisha."

Mukashyaka Ruth ni umwe mu bakorera muri aka gakiriro yavuze ko asanga impamvu y’uwo mutekano muke ari uko agakiriro bagashyize kure y’umugi wa Musanze mu gice kidafite amatara yo ku muhanda.

Mukashyaka yagize ati "Batwimuriye kure y’umugi none dutaha bwije abajura bakadutega, turasaba ko badushyiriraho amatara ku muhanda tukajya tugenda habona, tutikanga ko batwambura amafaranga twakoreye."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo maze Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla avuga ko bagiye gukora ubuvugizi iki kibazo kigakemuka, bagakora batekanye.

Guverineri Nyirarugero Dancilla yagize ati "Iki kibazo turakizi kandi natwe tugiye gukora ubuvugizi ku buryo abakorera muri aka gakiriro bazabona amatara kuri uyu muhanda bakajya banyura ahantu habona."

Mu bindi bibazo bigaragara muri aka gakiriro gashya ka Musanze birimo icy’uko nta kimoteri gafite ndetse abakoreramo bakaba basaba ko abasigaye bakorera hirya no hino mu mugi nabo babazana bagakorera hamwe n’abandi.

Abakorera muri aka gakiriro 20% ni abagore mu gihe 60% ari Urubyiruko rwihangiye imirimo , kubatswe n’amafaranga asaga Miliyari 1 na Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu abasaga 500 nibo bakorera muri aka gakiriro nanone kandi bakaba bagaragaza imbogamizi ko aho bakorera ari hatoya cyane Ku buryo hibazwa abandi aho bazakorera mu gihe bizaba ngomba kobazanwa muri aka gakiriro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru