Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe mu myaka yo hambere abafite ubumuga bagiye bahezwa mu bandi bakimwa ijambo, bakavangurwa mu bandi, hari abo mu karere ka Musanze bavuga ko hari intabwe bamaze gutera igaragarira buri wese.
Babitangaje ubwo bamurukira akarere kabo ibikombe 9 bagiye begukana mu mikino itandukanye irimo Wheelchairbasketball ,Goalball, Emptfootball ,sitball ,Athletisme ,Boccia.
Shirumuteto Innocent, uhagarariye abakinnyi bafite ubumuga mu karere ka Musanze yavuze ko batewe ishema no kwishimira ibyo bagezeho.
Yagize ati: " Nk’abafite ubumuga mbere byari bigoye ariko uyu munsi kuba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarrwanda itwitaho n’agaciro gakomeye cyane, turashima."
Gusa bavuga ko bagifite imbogamizi z’ibibuga bike biboneka muri aka karere, bakaba baboneyeho gusaba ko byakongerwa kugira ngo bihute mu iterambere ryabo.
Hesron Uwitonze, umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe abafite ubumuga yashimiye Ubuyobozi bw’igihugu buhagarariwe na Nyakubahwa Paul Kagame kuba bwarahaye ijambo abafite ubumuga.
UWITONZE akomeza avuga ko bagitangira iyi mikino bari babayeho nabi.
Ati: "Byari bigoye tugitangira iyi mikino kuko mu 2012 twari dufite ingengo y’imari ingana n’ibihumbi 500 birimo gutunga abakinnyi no kuzenguruka igihugu cyose, gusa kuri ubu turimo gufashwa byose ndetse duhabwa millioni 50, ibintu twishimira gusa turacyabangaminwa no kuba ntabibuga biborohereza gukina no mu bihe by’imvura."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabijeje ko akarere kabashyigikiye.
Ati: "Turabashyigikiye, uburyo mwahesheje ishema akarere kacu ka Musanze, turifuza ko ibikombe byose mwajya mubitwara; nanone turifuza ko mwagera no hakurya mu mirenge. Ba bantu bafite ubumuga batagaragara n’abo impano zabo zikagaragara kandi natwe tuzakomeza tubashyigikire muri byose."
Amakipe y’abafite ubumuga yo mu karere ka Musanze agizwe n’ibyiciro bitandukanye mu bagabo ndetse n’abagore, bose bakina imikino itandukanye.
Usibye kuba hari ibi bikombe begukanye mu mikino icumi ikinwa y’abafite ubumuga muri aka karere, hari n’abagiye begukana ibikombe ku giti cyabo babikuye hanze bahagarariye u Rwanda.























