Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Barambiwe guhora babeshywa sitade ijyanye n’igihe byitwa ko ari umujyi w’ubukerarugendo

Monday 9 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi Musanze, biganjemo abasiporutifu baravuga ko barambiwe guhora babeshywa sitade ijyanye n’igihe imyaka igahita indi igataha kandi Musanze ari Umujyi w’Ubukerarugendo buteye imbere.

Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ukorera mu karere ka Musanze yahuye na benshi mu baturage bikomye abayobozi bahora bababwira ko bazabakorera ubuvugizi bakabona sitade igezweho cyane ko buri muyobozi ariko ababwira ariko bagasanga igihe kigeze ngo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame abahe sitade igezweho.

Twizerimana Fidel yagize ati, "Twararambiwe; aba meya bose bagiye basimburana ku buyobozi batwizeza sitade ariko kugeza ubu turibaza icyo batuziza cyikatuyobera. Keretse Perezida wacu agize uko atugenza natwe tugasirimuka, tukishima n’abana bacu bakajya bidagadurira ahantu hazima."

Uyu muturage akomeza yibaza agira ati, "Ese Amajyaruguru kubera iki nta sidate n’imwe nzima dufite, ubu tuvuge ko ari twe twasigaye inyuma mu iterambere? Reba mu karere ka Ngoma babahaye sitade, i Huye bafite siade Nziza natwe rwose Paul Kagame wacu turagira ngo azatwubakire sitade igezweho."

Tumusifu Ramadhan ni umuturage twasanze mu Mujyi wa Musanze, kuri we asanga kuba Musanze idafite sitade nziza biterwa n’uburangare bw’abayobozi.

Yagize ati, "Abayobozi bahora batubeshya ngo barakora ubuvugizi ariko ntabwo bakora, ubu se ni kangahe bagiye babivuga muri za interview kobagiye gukora ubuvugizi? Njye ndabyivuka muri 2017 hari Meya umwe wavuze ko bagiye gutangira gushyira tapi muri sitade Ubworoherane, ubu se yaheze he? Twakabaye natwe tubona amakipe y’ibihugu aza gukinira hano iyo tuba dufite sitade nziza. Mutuvuganire rwose."

Akomeza yibaza uburyo Umujyi nka Musanze, ufatwa nk’uwa Kabiri kuri Kigali kandi w’Ubukerarugendo wakira abantu b’ingero zitandukanye wakomeza kuba icyo we yise (Nyakatsi) kubera sitade itajyanye n’igihe.

Ni kenshi abayobozi bagiye bajya ku buyobozi bakizeza abaturage ko bazabakorera ubuvugizi. Urugero ni urwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yakunze kubwira abaturage ko hazakorwa ubuvugizi bakabona sitade igezweho ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Sitade Ubworoherane yahoze yitwa (Stade Regional de Ruhengeri) ishobora kwakira abantu ibihumbi 10.000, uko iminsi yagiye yicuma yagiye isanwa buri mwaka bityo bakaba ariho aba baturage bahera basaba ko yasenywa yose ikubakwa neza bundi bushya.

Kuri ubu mu ntara y’Amajyaruguru hari sitade ebyiri, arizo Sitade Ubworoherane ikinirwaho n’ikipe ya Musanze fc ndetse hakaza na sitade ya Gicumbi fc isanzwe ikiniraho imikino ya shampiyona.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru