Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Barasaba ko igice cy’umuhanda kigwamo abantu gisanwa

Wednesday 7 August 2024
    Yasomwe na


Abagenda n’abakoresha umuhanda uturuka ku kiraro cy’ahazwi nka ’Younde’ werekeza ahitwa mu Gisenyi mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, baravuga ko hari igice kimwe cy’umuhanda cyangiritse cyane ndetse bamwe bakunze kuhavunikira.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iki gice cy’umuhanda cyegeranye n’ibiro by’Akagari ka Cyabagarura, aho basaba ko cyasanwa vuba ndetse ngo moto n’imodoka kuhazamuka zihetse abantu ari ikibazo gikomeye.

Muhire Gilbert, ni umumotari ukoresha uyu muhanda cyane mu gutwara abagenzi, yagize ati: "Hano haduteje ikibazo gikomeye, ubu ntabwo umuntu ashobora kuhazamura umugenzi bitewe n’uburyo hameze; umugenzi ubanza kumukuraho ugasunika moto. Imodoka ngufi yo ntabwo zihanyura kubera hangiritse cyane, mbere hari hameze neza ariko ntabwo bakita gukora uyu muhanda."

Undi muturage witwa Alphonsine Mugenzi yagize ati: "Uyu muhanda wose warangiritse cyane, ariko ahantu hatubabaje cyane ni iki gice cya hano ku kagari ka Cyabagarura, ndetse mu minsi yashyize hari umuturage wahapfiriye; kumwe uba urimo guhigamira (kubererekera) imodoka yisimbiza yahise agwa mu mapine yayo iramwica, turasaba ko hakorwa uyu muhanda ukaba nyabagendwa."

Aba baturage bakomeza bavuga ko gutega umumotari akuvanye mu mujyi wa Musanze ukamubwira ko uje muri iki gice cya Cyabagarura ahita atekereza aha hantu bityo akaba yakwanga no kugutwara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura, Kiberinka Etienne avuga ko uyu muhanda wose wangiritse ariko ngo bapanze ko kuri aka gace kangiritse cyane hafi n’ibiro by’Akagari akoreramo ariho bazakorera umuganda mupera z’uku kwezi.

Yagize ati: "Twamaze kubona abafatanyabikorwa bazaduha igitaka (laterite) yo gukora aha hantu, ku buryo twapanze ko mu muganda usoza uku kwezi aribwo tuzahakora hakaba nyabagendwa, ndasaba abaturage bose bawukoresha kuzaza tugafatanya kuhakora kuko natwe tuzi ko ari ikibazo ariko haba habuze ubushobozi."

Uyu muhanda ukoze mu buryo butari kaburimbo uturuka ahitwa younde mu mujyi ku kiraro ukagera mu Kinigi, abayobozi bafite gahunda yo kuzawushyiramo kaburimbo kugira ngo abaturage bajye bawukoresha neza bisanzuye.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru