Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Hari abaturage bakigorwa no kubona serivisi zo kwivuza

Tuesday 6 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Hari abaturage batuye mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze mu Murenge bagikora urugendo rurenga amasaha abiri bagiye gushaka ikigo nderabuzima “Centre de sante ” bikagira ingaruka cyane ku bakibyara.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga mu Murenge wa shingiro bamutangarije ko bibagora kugera ku ikigo nderabuzima cy’umurenge.

Nyiranizeyimana Devotha yagize ati: "Hano muri Shingiro dufite ivuriro rimwe naryo ryubatse kure, kugerayo bidusaba urugendo rurenga amasaha abiri ndetse hari n’ababyeyi bafatwa n’inda bakabaheka, kubera gutinda mu nzira bakabyara bataragerayo, turasaba ko batwubakira ivuriro ry’ingoboka (poste de sante) hafi tukajya twivuza bitatugoye.’’

Si Devotha wenyine uvuga kuri iki kibazo kuko na bagenzi be basaba kubegereza ibikorwa remezo bindi birimo n’amashuri.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shingiro buvuga ko ikibazo cy’amavuriro make ari ikibazo kiganirwaho kenshi n’ubuyobozi bw’akarere gusa ngo barimo kureba ahantu ryakubakwa bijyanye n’imiterere y’umurenge.

Umunyamabahanga nshingwabikorwa w’umurenge wa shingiro Nteziryayo Augustin yagize ati: "Ikibazo dufite hariya ni ikijyanye n’imiterere, twabuze ahantu hashyirwa igikorwa remezo nk’ivuriro bitewe nuko ari mu gace gafite amanegeka kandi ni ikibazo kigarukwaho kenshi mu nteko z’abaturage.

Gusa turacyari mu nyigo ku buryo mu minsi iri mbere, itari myinshi, tuzaba twabonye aho kubaka ikigo Nderabuzima.’’

Umurenge wa shingiro ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ufite ikigo nderabuzima kimwe gitanga serivisi zijyanye n’ubuzima, bakira abarwayi benshi ndetse bamwe bagana ikigo nderabuzima cya Kinigi na Muhoza aho bibasaba amasaha arenga atanu ngo bakigereho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru