Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Hari agace abaturage bongeye gushyingura mu ngo

Monday 6 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi baravuga ko irimbi bifashishaga mu gushyingura ababo ryuzuye bakaba barasubiye gushyingura mu rugo.

Bamwe mu baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo basabye ubuyobozi bw’Akarere ko bwabafasha bukabashakira ahandi bajya bashyingura.

Umwe muri aba baturage yitwa Alphonsine Mukamana yagize ati: "Irimbi ryacu hano mu kinigi rimaze igihe ryaruzuye, ubu nta muntu wemerewe kurishyinguramo nawe urabona ko rifunze, turifuza ko badushakira ahandi hantu twajya dushyingura.

Bakomeza bavuga ko nka gace karimo gutera imbere guahyingura mu rugo bipfobya agaciro k’ubutaka n’ibiburiho.

Undi ati: "Urabona turimo gutera imbere cyane, gushyingura mu rugo rero biba bibangamye kubera ko nta mushoramari waza kugura ikibanza cyawe ari kubona igituro mu rugo cya vuba, byagorana; nibadufashe."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo maze Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent avuga ko barimo gushakisha ahandi hose kujya bashyingura.

Ati: "Hari gushakwa ahandi hantu ho kujya bashyingurwa."

Abajijwe igihe runaka iki kibazo kizakemukira yagize ati: "Ni inshingano za Njyanama y’Umurenge kugira ngo bagire aho bemeranywa ubundi akarere nako gakore expropriation."

Umurenge wa kinigi ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ukaba ufatanye na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni agace kandi gakunze gusurwa n’abamukerarugendo bingeri zitandukanye baturutse mu nguni zose z’Isi baba baje gusura Ingagi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru