Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Ku mugezi wa Muhe hari kuvugwa ubujura bukorwa n’insoresore zirimo abanyeshuri ba INES Ruhengeri

Wednesday 13 October 2021
    Yasomwe na

Umugiraneza Alice

Ku mugezi wa Muhe uherereye mu karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze uhana imbibi n’Umurenge wa Cyuve haravugwa ubujura bukorwa n’isoresore zitwikira ijoro zigatega abaturage zikabambura utwabo, abo zambura bakavuga ko zirimo n’abanyeshuri ba INES Ruhengeri.

Abaturage baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko izo nsoresore zitwikira ijoro zikambura ibintu abaturage banyura kuri uwo mugezi ku mugoroba bavuye mu kazi.

Umuturage witwa Nayino Herena yagize ati "Ubujura bwo gutera kaci burahari; mu minsi ishize nahuye n’abasore mvuye mu kiraka bagiye kunyambura telefone mpura n’umugabo ni we wabankijije."

Herena agira Inama abaturage muri rusange gutaha kare cyangwa wabona amasaha yagufashe ugacumbika kuko uyu mugezi wa Muhe uteye ikibazo kuko nimwo bihisha barigucunga uwo barambura.

Umwe mu baturage bacumbikira abanyeshuri biga muri Ines Ruhengeri, Tairande venuste yavuze ko amaze kumva ko muri izo nsoresore harimo n’abanyeshuri yahise afatira ingamba abo acumbikiye.

Yagize ati "Hari abanyeshuri biga muri Ines bamwe baba barataye amasomo, mbese barirukanwe mu kigo ntibatahe ngo bajye iwabo bagakomeza kuzerera, rero nko mu ma saha ya saa moya nibwo utangira kubona ayo matsinda yabo basore.

Nkanjye abanyeshuri nshumbikiye nabafatiye ingamba, usohotse igipangu agomba kubwira umuzamu aho agiye yarenza saa mbiri nkatanga raporo mu nzego z’umutekano."

Akomeza avugako iki kibazo kugira ngo gikemuke bisaba ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze ubwo twakoraga iyi nkuru twavuganye ku murongo wa telefoni ihuzanzira ntiryatuma tubasha kumvikana neza, gusa izindi nshuro zose twagerageje kumuhamagara ntiyitabye telefone ye ngendanwa ngo atubwire icyo bagiye gufasha abo baturage barembejwe n’izo nsoresore.

Ikibazo cy’ubujura si murenge wa Musanze gusa kiri kumvikana, burimo gukorwa no mu mirenge uhanye imbibi nawo nk’umurenge wa Cyuve, Muhoza ndetse na Kimonyi. Ubwo bujura bukorwa bushingiye ku ma telefone, gushikuza ibikapu by’abadamu ndetse n’ibindi bikoresho ngendanwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru