Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo berekaga abafana n’abakunzi ba Musanze fc abakinnyi baguzwe umuyobozi w’iyi kipe Bwana Tuyishimire Placide bakunze kwita "Trump" yatunze agatoki abanyamakuru bakunze kwereka ubuyobozi bwe ibitagenda neza, avuga ko baza bahobagira bashaka kuyangisha abaturage.
Aya magambo asa n’ayangisha abafana itangazamakuru ryitanga rikabagezaho amakuru y’amakipe yabo yayatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023 ubwo bari mu gikorwa cyo kwereka abafana abakinnyi iyi kipe izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.
Trump yasabye abafana ba Musanze Fc ko nibabona adashoboye bazajya kureba Meya w’Akarere ka Musanze agashaka undi uyobora Musanze fc.
Yagize ati: "Njye buriya mvugira aho, mujye mushyiramo inyurabwenge, ndagira ngo rero mbabwire ikintu kimwe twime amatwi abatuyobya bakunda byacitse, ibuntu by’amagambo bidafite cumi na kabiri, twumve ibyo tugomba kumva, mureke dushyire hamwe ikipe izatanga umusaruro, igihe cyose abanyifuje ko nza muri iyi kipe ngira ngo ni mwe bafana. Mufite uburenganzira busesuye 100% ko ntari kubageza ku cyo mushaka, muzajye ku karere murebe Meya, icyo gihe muzaganira turebe aho biri gupfira, nibiba n’ibishoboka dushake undi muntu ushobora kuza muri uyu mwanya ariko abaturage bakagira ibyishimo."
Mu magambo ateye inkeke ku itangazamakuru uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Impamvu mvuze ibi numvise ejo bundi hari abanyamakuru bavuga ku maradiyo ngo ikipe itera abaturage agahinda; ikipe ntabwo ari iyo gutera abaturage agahinda, amakuru nibyo tuyumve ariko dusesengure, ndagira ngo tureke ibituyobya n’abanyamakuru n’aha barahari ntabwo ari miseke igoroye, numvise hari abanyamakuru bavuze ngo nahagurutse kuri sitade kubera umujinya ubwo twakinaga n’abana ba Nyakinama, umunyamakuru uraho uri guhobagira utazi ibyo ari byo ngo perezida bamurakaje ahita agenda."
Tuyishimire Placide kandi yavuze ko biteguye neza shampiyona y’uyu mwaka wa 2023-24, cyane ko abakinnyi 98% bose baba bazanywe n’umutoza ariwe wabarambagije, ndetse ngo bafite intego y’igikombe cy’Amahoro cyangwa icya shampiyona.
Iki gikorwa cyo kumurika abakinnyi kitigeze kigaragaramo komite yose ya Musanze Fc, aho Visi Perezida wa mbere Rwabukamba JMV na Visi Perezida wa kabiri Rwamuhizi Innocent batigeze bahagaragara ngo bitewe n’akazi kenshi bagize nk’uko Trump yabitangaje.
Iyi kipe izatozwa na Habimana Sosthene bakunze kwita "Lumumba", azaba yungirijwe na Imurora Japhet bakunze kwita Drogba ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Migi uherutse gusezera gukina umupira w’amaguru.

























