Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Umuturage wiyahuje kiyoda

Tuesday 28 May 2024
    Yasomwe na


Mu mudugudu wa Mutuzo, Akagari ka Kibuguzo umurenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umuturage witwa Nyirabirori Therese w’imyaka 76 y’amavuko wiyahuye akoreshe umuti witwa Kiyoda ahasiga ubuzima.

Aya makuru yamenyekanye ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 ahagana saa 10h00’ akimara kunywa uwo muti wica udukoko abantu bahita bihutira kumugeraho, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Shingiro, akimara kugerayo yahise ashyiramo umwuka.

Impamvu ikekwa ni uko yari amaze igihe kirekire arwaye, akaza kwinubira uburwayi butamuha agahenge agahitamo kwiyahura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemereye mamaurwagasabo ko aya makuru ari impamo ndetse asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: "Yego nibyo byabaye 10:00, uyu nyakwigendera yitwa Nyirabirori Therese w’imyaka bivugwa ko yiyahuye, icyabimuteye ntikiramenyekana, haracyakorwa iperereza ku cyamute kwiyahura n’icyo yakoresheje yiyahura."

Yakomeje agira ati: "Ubutumwa duha abaturage ni uko bagomba gutangira amakuru ku gihe ku bantu bafite ibibazo bagafashwa bakagirwa Inama,
Abaturage barasabwa kwirinda kwihererana ibibazo bafite bakagera aho bafata icyemezo cyo kwiyahura ahubwo bakwiye kujya begera ubuyobozi bakabumenye ibibazo byabo bigashakirwa ibisubizo."

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru