Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Musanze: Umuturage yahitanywe na Gerenade arimo guhinga

Wednesday 28 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Nyange haravugwa inkuru y’urupfu rw’umuturage witwa Bazirake Laurent w’imyaka 75, wahitanywe na Gerenadeubwo ahinga mu murima.

Aya makuru yamenyekanye ku gica musi cyo kuwa kabiri tariki 27 Kamena 2023, aho uwo muturage yarimo guhingira umuturage witwa Bizimana, hanyuma iyo gerenade ihita imuturikana, imukomeretsa bikomeye amaguru n’amaboko, ajyanwa kwa muganga gusa byarangiye yitabye Imana kuko yari yamushwanyaguje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara yAmajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza ku murongo wa Telefone twamuhamagaye turamwibwira hanyuma tumubwira icyo dushaka ko atubwira hanyuma adusaba ko tumuha ubutumwa bugufi akabitubwira bitewe nuko yari mu nama.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yakadutangarije, gusa dukomeje gukurikirana ibijyanye n’iyi nkuru kugira tumenye aho iyi Gerenade yaturutse.

Gusa amakuru atugeraho ngo nuko byagaraye ko iriya Gerenade yarimaze igihe kirekire mu butaka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru