Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Musanze: Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwiyemeje guhangana n’ibigarasha

Friday 23 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi biyemeje gutanga umusanzu mu gusobanurira abakigoreka amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abazwi nk’Ibigarasha’ bakorera ku mbuga nkoranyambaga.

Babyiyemeje ubwo basozaga amasomo y’icyiciro cya kabiri hanatangizwa icyiciro cya gatatu cy’amasomo atangirwa mu Irerero rya FPR Inkotanyi.

Bavuga ko bahungukiye byinshi ku binjyanye n’amateka yaranze u Rwanda mu gihe cy’abakoroni na nyuma ubwo FPR Inkotanyi yahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Habinshuti Theogene ni umwe muri urwo rubyiruko, yagize ati: "Nanjye nagiriwe amahirwe yo kwiga amasomo yo mu irerero; twize byinshi cyane ku mateka yaranze igihugu cyacu kandi nkurikije amasomo nize ntawanshukisha ubusabusa ngo nsebye u Rwanda ahubwo natwe tugiye guhangana n’inyangarwanda zirirwa zisebya igihugu cyacu ku mbuga nkoranyambaga cyane ko duhwena telephone zigezweho."

Nyiramana Odette nawe yagize ati: "Mubyukuri mu masomo y’Irerero ya FPR twungukiyemio byinshi; uko FPR yabohoye u Rwanda dusobanukirwa neza amateka yaranzwe u Rwanda mu gihe cya gikoroni, bityo rero nk’urubyiruko dufite umukoro wo kwigisha urubyiruko rugenzi rwacu kugira ngo basobanukurwe neza, babone icyo babwira abasebya u Rwanda (ibigarasha) ku mbuga nkoranyambaga."

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, akaba n’umuyobozi w’akarere, Ramuli Janvier nawe asaba urubyiruko gukunda igihugu no kwamaganira kure ibigarasha, babinyomoza binyuze mu ikoranabuhanga hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati:"Iyi gahunda y’Irerero rya RPF Inkotanyi igamije kugira ngo twubake, dusigasira ibyagezweho n’ingengabitekerezo ya RPF, cyane cyane dutekereza ko hari byinshi byagezweho mu rugamba rwo kubohora igihugu. Iyo ngengabitekerezo tubizi neza ko niyo yabohoye igihugu iracyubaka ikaba ariyo ikigejeje ku rwego kigeze uyu munsi."

Yakomeje agira ati:"Ntabwo rero twakwizerako ibyo igihugu cyagejejweho niyo ngengabitekerezo ya RPF Inkotanyi byazakomeza igihe tutarebye ku rubyiruko, kuko twibukiranye ko iyi ngengabitekerezo nibo bayitangije bakiri urubyiruko bayishyira mu bikorwa bakiri urubyiruko ndetse bagira uruhare mu kubaka igihigu cyari cyabaye umuyonga."

Kugeza ubu urubyiruko rusaga 300 ni rwo rumaze guhabwa amasomo mu Irerero rya FPR Inkotanyi mu cyiciro cya kabiri, rukaba rwatumwe kuba umusemburo w’aho batuye mu kwamagana uwo ariwe wese urwanya u Rwanda.

Ni urubyioruko rwaraturutse mu mirenge 15 y’akarere ka Musanze. Muri abo 45 nibo bitwaye neza mu masomo bahawe ibihembo birimo telefone ndetse na setifika kuri buri wese wahawe amasomo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru