Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Musanze FC yatanze integuza ikomeye ku ikipe ya Mukura Victory sporta, mu gihe bitegura gucakirana.
Ikipe ya Musanze fc, kuri ubu yicaye ku mwanya wa kane n’amanota 13 muri Shampiyona 2022-2023 y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Primus national league) nyuma yo gusoza imyitozo ya nyuma bitegura Mukura victory sports.
Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo Team manager w’iyi kipe, Imurora Japhet, bakunze kwita "Drogba" yavuze ko bagomba gutsinda Mukura victory byanga bikunze, cyane ko abakinnyi bose bameze neza.
Yagize ati: "Uyu mukino tuwiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza, umwuka ni mwiza nta mvune; turizeza abakunzi bacu itsinzi, bazaze badushyigikire turebe ko twakura amanota atatu kuri Mukura victory sports."
Abajijwe niba bazagerageza gushobora iyi kipe ya Mukura iherutse kubandagaza mu irushanwa rya Made in Rwanda ryabereye i Kigali , aho banyagiwe n’iyi kipe ibitego 4-0 , Drogba yavuze ko nta mukino ugomba gusa n’undi aho ashimangiye ko irushanwa ryarangiye ry’icyo gikombe cyarangiye ubu bahanze amaso Shampiyona.
Yakomeje agira ati:"Turashaka gukomeza kugaragaza umwimerere w’umukino wa Musanze fc , tuzaba turi mu rugo imbere y’abafana , tugomba kuzahatana mpaka tubonye amanota atatu imbere ya Mukura victory sports."
Ikindi umuntu atareka kuvuga nuko Perezida wa Musanze fc Bwana Tuyishimire Placide yamaze kubashyikiriza agahimbaza musyi kabo bari bemerewe ubwo bagwaga miswi n’ikipe ya As Kigali 0-0, mu mukino wari ikirarane wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022.
Ni ikipe ya Musanze igiye kwakira na Mukura victory sports idahagaze neza muri Shampiyona kuko iri ku mwanya wa 13 n’amanota 6 , mu gihe Musanzefc iri ku mwanya wa 4 byagateganyo n’amanota 13.
mu mwaka ushyize w’imikino Musanze fc yaritsinze Mukura igitego 1-0 umukino wabereye kuri stade ubworoherane, ndetse umukino ubanza wari wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye Mukura victory sports yari yatsinze Musanze fc ibitego 3-2.
Kuva Shampiyona y’umwaka wa 2022-2023 yatangira nta kipe nimwe irabasha gutsindira Musanze fc ku kibuga cyayo zose yazikuyeho amanota , bivuze ko Mukura victory sports iramutse iyitsindiye ku bworoherane ariyo yaba ikuyeho agahigo.























