Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Mushikiwabo yabuze umuvandimwe

Monday 29 July 2024
    Yasomwe na

Mu butumwa bw’akababaro yahuye nako, Louise Mushikiwabo, yashenguwe n’akababaro ko kubura umuvandimwe we, musaza we Kayiranga Wellars, wari uzwi nka Karateka.

Ubutumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Nyakwigendera yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024.

Yagize ati: “Muri iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga “karatéka”.

Mushikiwabo yatangaje ko Nyakwigendera yarwaye igihe gito ariko aza koroherwa amera neza.

Nyuma yo koroherwa bombi ngo bongeye gutegura imihigo myinshi ariko ngo inzira y’ubuzima ntibwira umugenzi.

Akomeza agira ati: “Ku bana be n’umugore we; turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda!”

Mushikiwabo ntiyigeze atangaza igihe Nyakwigendera, musaza we, azashyingurirwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru