Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Mwalimu wigishije Perezida Kagame yitabye Imana

Tuesday 8 November 2022
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, i Kigali humvikanye urupfu rwa Augustin Nyabutsitsi wabaye umwarimu wa Perezida Paul Kagame mu mashuri abanza.

Yitabye Imana ku myaka 79 azize uburwayi.

Amakuru dukesha The New Times, avuga ko Augustin Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022 aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwalimu yari aherutse guhura n’Umunyeshuri we, Perezida Kagame mu 2016.

Nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho yari yarahawe inzu n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Nyabutsitsi yigishije Perezida Paul Kagame mu mwaka wa gatandatu n’uwa Karindwi hagati y’ 1967 n’ 1968 mu ishuri ribanza rya Rwengoro ryari mu nkambi y’impunzi muri Uganda aho bombi babaga nk’impunzi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru