Yanditswe na Nuwamanya Amon Bernard
Isoko rusange rya rukomo ho mu murenge wa Rukomo mu karere ka nyagatare ngo rigiye baturage barasaba ubuyobozi ko ryakubakwa bitewe nuko ryagiye ryi basirwa cyane n’ibiza by’amazi menshi yagiye aryinjiramo akaryanginza .
Umwe mubacuruzi bakomeye muri iri soko madame MUKAMANA Denise akaba yatangarije ikinyamakuru Mamaurwagasabo.rw ko babangamiwe n’ikibazo cy’amazi.
Mukamana yagize ati” tubangamiwe ni kibazo cy’amazi adusanga munzu kujyeza naho twifatiye icyemezo cyo kujya twisanira aho tubona amazi anyura ariko bikaba ibyubusa kuko amazi yahitaga ashaka ahandi maze akabangiriza ibicuruzwa bitandukanye birimo imifuka ya akawunga (ifu y’ibigori), iyi miceri ndetse nibindi kuburyo byageze naho duhomba agera muri miriyo eshanu zisaga kubwanjye nabandi bahobye ibirenze ibyajye.
Nsabimana Theodomir umuyobozi w’isoko rusange rya Rukomo aganira na mamaurwagasabo.rw yavuze ko babangamiwe n’amazi yinjira mw’isoko,kandi dindiriza ubucuruzi bwabo ngo byangiza na bimwe mu bicuruzwa byabo.
Nsabimana yagize ati “ Irisoko tugira abacuruzi benshi abo mubisima(kubimeza) bajyera kuri Magana ane (400), hari nabo mumazu bajyera kuri mirongo itanu nabatandatu (56) arko bose bahurira ku mbogamizi z’amazi abatera iyo yabaye menshi bitewe n’imyubakire mibi yiri soko bikwiye guhindurwa ”.
Nsabimana akomeza avuga ko iki ikibazo cyabo bakigejeje kuri njyanama ya akarere ariko bakaba bagitegereje igisubizo.
Murekatete juiliet umuyobozi wa akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage tuganira kuri ki kibazo kisoko riterwa n’amazi yagize ati” icyo kibazo turacyizi ndetse twanakiganiriyeho muri njyanama y’akarere dushaka uburyo tugomba kuyobya ariya mazi aturuka mu misozi tukayanyuza aho agomba kunyura kubijyanye no kuba rya kwimurwa nkuko bamwe bu bacuruzi babisabaga ariko ntabwo twafata umwanzuro twenyine tugomba kwicara nka njyanama tukabyigaho tukareba igikwiye gukorwa mu rwego rwo kurengera inyungu z’abacuruzi”.
Isoko rya Rukomo ubusanzwe rihuza imirenge itandukanye ariyo Nyagatare,Gatunda ndetse na Kiyombe.

















