Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 March » ACCESS FINANCE RWANDA YATANGIJE GAHUNDA YO GUFASHA ABACURUZI BATO KUBONA IMARI – read more
  • 9 March » REG VC YEGUKANYE MEMORIAL KAYUMBA 2026 ITSINZE GISAGARA VC – read more
  • 6 March » Gisagara: Umugore yiciwe mu rugo yari yaje kuguramo ibishyimbo – read more
  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more

Netanyahu agiye guhura na Trump mu gihe ibiganiro ku ntwaro za Iran bigeze ahakomeye.

Wednesday 11 February 2026
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ategereje kwakira Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa Gatatu muri White House, mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu Burasirazuba bwo Hagati, n’ibiganiro bigamije kugabanya gahunda ya Iran yo gutunganya intwaro za kirimbuzi bigeze ahakomeye.

Netanyahu yavuze ko aza kugeza kuri Trump uko Israel ibona ibiganiro biri kuba hagati ya Washington na Tehran, ashimangira ko amasezerano ayo ari yo yose agomba guhagarika Iran kongera ubutare bwa uranium no kuyibuza gukomeza gutera inkunga imitwe nka Hamas na Hezbollah.

Iran yo yatangaje ko itazagabanya igipimo cya uranium itunganya keretse ibihano by’ubukungu byafatiweho bikomorewe.
Uruzinduko rwa Netanyahu rubaye urwa gatandatu agiriye muri Amerika kuva Trump yagaruka ku butegetsi, ibintu bigaragaza ubucuti bukomeye hagati y’aba bayobozi bombi. Ni mu gihe Amerika yakomeje kongera ingabo zayo mu karere, Trump akavuga ko ashobora kohereza indi ndege y’intambara (aircraft carrier) mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abasesenguzi bavuga ko Israel ifite impungenge ko Amerika ishobora kwemera amasezerano adakumira burundu gahunda ya misile za Iran cyangwa inkunga iha imitwe yitwaje intwaro.
Ibi bibaye kandi mu gihe Israel na Hamas bakomeje ibiganiro ku cyiciro gikurikiraho cy’amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza, nubwo impande zombi zikomeje gushinjanya kutubahiriza ibyo zumvikanyeho.

Yvette NIYIGENA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru