Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

"Ngiye kuba mpagaritse ubushake bwanjye bw’intambara" - Tshisekedi

Friday 23 February 2024
    Yasomwe na


Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Anthoine Tshisekedi yatangaje ko ubu nta mugambi wo gutera u Rwanda agifite, ahubwo ko ashyize imbere inzira z’ibiganiro, mu guhosha intambara imaze iminsi ihanganishije igisirikare cya RDC hamwe n’abari kugifasha mu kurandura n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Tshisekedi yabaye nk’uwisubiraho ku mvugo yaherukaga gukoresha, yo kuba yatera u Rwanda, ahora ashinja gushyigikira umutwe wa M23, ariko u Rwanda rukabihakana.

Yavuze ko agiye kuba ahagaritse ubushatse bwe bw’intambara.

Ati: "Ndashaka amahoro asesuye ku baturage banjye, ni yo mpamvu ku bw’ibyo niteguye kuba mpagaritse ubushake bwanjye bw’intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro."

Muri kino kiganiro kandi, Perezida Tshisekedi yongeye gushimangira ko adateganya kuganira n’umutwe wa M23.

Aha yagize ati: “Ni yo mpamvu ntashobora kuganira na M23. Kumvikana cyangwa ibiganiro ndabishaka, ariko ndabishaka gusa n’u Rwanda kuko ni rwo runshotora, naranabivuze mu nama i Addis Abeba, mbwira Kagame ubwe nti ‘ni wowe nshaka kukubona imbere yanjye mu biganiro’ kugira ngo mubaze ngo ‘ni iki mushaka ku gihugu cyanjye n’abantu banjye, kuki mukomeza iteka kwica abo dusangiye igihugu no gusahura imitungo y’igihugu cyanjye?"

Iyi ntambara ikomeje guhanganisha igisirikare cya RDC, FARDC hamwe nabo bari kumwe mu guhangana n’umutwe wa M23, yatumye abantu batari bake bava mu byabo, kandi uyu mutwe ukaba warasatiriye umujyi wa Goma, ndetse uranawugota.

M23 ivuga ko yabonye ko perezida Tshisekedi atagikozwa ibiganiro ahubwo yahisemo intambara bityo nabo bazaruhuka ari uko bageze i Kinshasa gukuraho ubutegetsi buriho bita ko butatowe n’abaturage, bwibye amajwi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru