Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ngoma: Umugore ashobora gufungwa burundu azira kwica umwana we amuziza ibijumba

Wednesday 19 May 2021
    Yasomwe na

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwashyikirije urukiko umugore ukekwaho kwica umuhungu we amuhoye ko yamuhekenyeye ibijumba yari agiye guteka.

Ku itariki ya 03 Gicurasi 2021, umugore utuye mu mudugudu wa Irebero , Akagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake mu karere ka Ngoma, yarimo ahata ibijumba hanyuma umuhungu we araza atangira kubihekenya nyina biramurakaza ahita amukubita inkoni ebyiri umuturanyi wari aho arabakiza areka kumukubita.

Byageze aho uyu muhungu ajya mu gasantere kari aho agarutse mu rugo asanga nyina akirakaye, amukubita ikintu kitabashije kumenyekana mu musaya ahita agwa aho arapfa. Uyu mugore abonye ko uyu mwana we apfuye , yatangiye gutabaza kuko yari yavuye amaraso menshi mu mazuru no mu kanwa.

Ubu uregwa afungiye kuri kasho ya Sake aho ategereje kuburana ku ifungwa ry’agateganyo nkuko NPPA yabyanditse. Dosiye ye yashyikirijwe urukiko tariki 17 Gicurasi 2021.

Naramuka ahamwe n’ icyaha azahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru