Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ngororero: Hari abahinzi n’aborozi bakigorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko

Sunday 13 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu borozi n’abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Muhanda n’ahandi mu karere ka Ngorerero baravuga ko bakomeje kugorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko kubera ko imihanda bakoresha yangiritse.

Ibi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Muhanda, aho yasanze binubira ko batagira umuhanda uborohereza kugeza umusaruro ku isoko, bagasaba ko wakubakwa.

Bizimungu Elise yagize ati: "Murabona ko uyu muhanda wuzuyemo ibinogo, kunyuzamo igare uhetse amata biragoye, ntabwo bitworohera kugeza umusaruro wacu ku isoko. Turasaba ko batwubakira umuhanda ujyanye n’icyerekezo Igihugu cyacu kirimo kuganamo."

Undi mworozi yagize ati: "Kuba tudafite umuhanda mwiza biratubangamiye rwose; ugera iyo ugemuye wakerewe bitewe no kugenda usunika igare muri uyu muhanda mubi.

Uzaribara Aloys ni umuhinzi w’icyayi muri Rubaya yagize ati: "Umuhanda hano ukunze gucika kubera ko iyo iteme ryacitse; ntabwo umusaruro wacu ugera ku isoko nkuko bikwiye kuko imodoka zibura aho zinyura kandi badufashije iyi mihanda igakorwa icyayi cyacu cyagera aho kigera cyitarangirika."

Aba bahinzi b’icyayi bakomeza bavuga ko hari igihe icyayi kigera aho gitunganyirizwa cyapfuye bitewe nuko imodoka zigenda zihererekanya mu nzira uwo musaruro kubera iteme riba ryacitse.

Mutabazi Jean Umuyobozi w’uruganda rwa Rubaya Tea Factory, rweguriwe abikorera muri 2016 rutunganya icyayi muri aka karere ka Ngorerero yavuze ko bakigorwa n’imihanda mibi, rimwe na rimwe ikaba imomeza kuba imbogamizi mu kugeza umusaruro ku isoko.

Yagize ati: "Mu kibazo gikomeye dufite gituma umusaruro utagera ku isoko neza ni ikijyanye n’imihanda yangiritse bitewe n’ibiza, kandi akarere kakoze ibyo gashoboye, yewe n’uruganda twakoze ibyo dushoboye mu gusana iyi mihanda, ariko kuba yasanwa ikaba myiza cyane bisaba ubundi bushobozi burenze ubwacu."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngorerero Nkusi Christophe yavuze ko bakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo iyi mihanda izabashe kubakwa ngo kuko babifite muri gahunda.

Yagize ati: "Ikibazo kijyanye n’imihanda aba bahinzi n’aborozi bafite kirumvikana, turakizi kandi turi muri gahunda yo kuyikora , kuko hari abororeye mu nzuri za Gishwati babura uko bageza umusaruro wabo ku masoko bitewe n’umuhanda mubi kuko kugeza ubu ari 20% by’umukamo ugera ku isoko gusa."

Iyo ugeze muri iyi mihanda yegereye aba bahinzi n’aborozi, ahenshi usanga yaragiye yangirika bitewe n’inkangu ku buryo n’imodoka kuhanyura itwaye umusaruro biba ingorabahizi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru