Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

"Nta hantu bazabona ho kwihisha"-Kagame

Friday 7 April 2023
    Yasomwe na

Perezida Kagame yeruriye abasize bakoze n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ko ntaho bazabona bihisha amateka bakoze ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambi ritangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko ntaho bazihisha amateka y’igihugu bagizemo uruhare.

Yagize ati: "Ushobora kwiruka, ariko ntushobora kwihisha, ntaho kwihisha ukuri kw’aya mateka yacu. Nabo bavuga ibyo bashaka kuvuga, baravuga, ndetse bagakora ibikorwa bashaka gukora ariko ukuri ni uko nta hantu bazabona ho kwihisha.”

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yahitishijemo abantu hagati “yo guhitamo kuba umuntu mwiza, no guhitamo kuba umunyakuri”

Ati “Icyiza ni uguhitamo kuba mwiza, kuko uzahora ufite ukuri."

Yagarutse ku nzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu babuze ubumuntu (kuba mwiza), kandi ari cyo umuntu yagombye guharanira buri munsi.

Yavuze ko uyu munsi ari uguha agaciro mu buryo buhoraho igitambo cy’abishwe muri Jenoside, no ku barokotse Jenoside kwibuka abantu bose twabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko abantu bishwe bitewe n’abo bari bo.

Ati “Nta muntu n’umwe hano, n’ahandi ku isi wahisemo kuba uko ari, nta wahisemo uko ubwoko bwe, umuryango arimo,.. hari ibintu byinshi duhitamo, wahitamo idini, ariko ntabwo wahitamo kuba umuntu wo kugirirwa nabi. Mu by’ukuri na bo babagiriye nabi ntibahiyemo kuba muri iryo tsinda, cyangwa ibisa n’ibyo.

Biragaragara ko ibikomere biri birebire, ariko Abanyarwanda mwese ndabashimira ko mwanze kuba abarangwa n’aya mateka ababaje, abantu bahisemo guhindura paji nshya, bajya imbere, bava mu kurira, …abantu bahisemo kureka byose, ndetse abantu bateguye, bafite ubushake bwo gukora ibikomeye, kimwe muri ibyo ni ukubabarira, ariko byizi ntidushobora kwibagirwa.”

Yashimangiye ko Abanyarwanda badashobora kwibagirwa amateka baciyemo ariko batazaheranwa nayo nkuko hari ababibifuriza ahubwo bakomeje glintambwe igana imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru