Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Bandelore yo kwibuka yibwe n’abantu bataramenyekana

Wednesday 12 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abatuye mu Mudugudu wa Nama wo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu babyutse basanga igitambaro kizwi Bandelore, (mu zindi ndimi), iriho ubutumwa bwo Kwibuka29 Jenoside yakorewe Abatutsi yibwe n’abantu bataramenyekana.

Iki gitambaro cyari kimanitse ku kigo cy’amashuri cya Rambura Garçons, cy’abahungu, giherereyenmu kagari na Nyundo, yibwe n’abantu bataramenyekana gusa ngo abazamu 4 barinda kuri icyo kigo batawe muri yombi.

Ni amakuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2023, aho inzego zitandukanye zahise zitangira gushakisha aho iyo Bandelore yaba iherereye, gusa ngo kugeza ubu ntibarayibona nkuko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura Salom Kabalisa yabihamirije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.

Yagize ati: "Nibyo koko iyo Bandelore ijyanye no Kwibuka yibwe ariko ntabwo iraboneka gusa abazamu bane nk’abantu bararira ikigo cya Rambura Garçons bari mu maboko y’Urwego ry’ubugenzacyaha (RIB) kuko bavuga ko mu gitondo bagiye gutaha barayibura."

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2023 bazakorana inama n’abaturage bahegereye kugira ngo bamenye aho iyo Bandelore yaba iherereye.

Ibi bikorwa bibaye mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange barimo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru