Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Baratabariza umusaza watijwe igisa n’inzu kigiye kumugwaho

Friday 2 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa mu kagari ka Gihorwe, umuduguduwa Rushubi, hari umusaza witwa Kanyantaro Nicodem w’imyaka 85 uba mu gisa n’nzu yatijwe nayo igiye kugwaho nihatagira igikorwa mu maguru mashya.

Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageze aho uyu musaza acumbitse, mu gikoni yatijwe n’umuturanyi we.

Kanyantaro yamubwiye ko abonye aho gukinga umusaya ndetse akabona n’icyo kurya yashima Imana, ndetse yavuze ko ikibazo cye abayobozi b’inzego zibanze bakizi, ategereje ko bazamufasha.

Yagize ati: "Nagiye mu mutara n’umugore n’abana hanyuma ubuzimana burahinduka, ndaremba. Ubuyobozi bwo mu Mayaga burambwira ngo nkwiye gusubira iyo navukiye, nibwo nagarutse hano Kabatwa none ndi mu mibereho mibi, ndifuza ko bamfasha bakanyubakira nkava hano."

Umwe mu baturanyi ba Kanyantaro, witwa Tuyizere Anastase, atabariza uyu musaza watawe n’umugore we n’abana.

Yagize ati: "Mu byukuri natwe aratubabaza, arara ataryamye; yaraje arimo kuntakira mutiza iki gikoni nacanagamo amazemo amezi hafi icyenda."

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko kugira ngo uyu musaza abone icyo kurya "abikesha rusengo, kuko babona akwiye gushyirwa mu cyiciro cy’abageze muzabukuru kugira ngo ajye ahabwa (VUP) abone ikimutunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal yavuze ko uyu Kanyantaro Nicodem ari ku rutonde rw’abazubakirwa, ndetse yemeje ko bahise bamukodeshereza inzu yo kuba arimo mu gihe atarubakirwa.

Yakomeje agira ati: "Kuri ubu twafashe umwanzuro ko tuba tumukodeshereje aho aba acumbitse mu gihe inzu ye itaruzura."

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kuba bumukodeshereje haribazwa igihe uyu muturage azubakirwa inzu ye bwite; cyane ko ngo abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu gihe ubuyobozi buvuga ko bwafashe umwanzuro wo kuba bumucumbikiye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru