Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Hari abaturage barembejwe n’indwara kubera amazi mabi

Tuesday 25 October 2022
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda mu Kagari ka Gasizi baravuga ko barembejwe n’indwara zituruka ku mwanda bitewe nuko bavoma amazi mabi, bakifuza ko bagezwaho amazi meza.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, bagasaba ubuyobozi ko barambiwe kuvoma ibirohwa bituma barwara indwara zirimo inzoka zo munda.

Mukeshimana Dativa yagize ati: "Tumaze igihe kirekire tuvoma ibiziba, abana bacu inzoka zarabazahaje leta, idufashije tukegerezwa amazi meza twagira ubuzima bwiza ndetse ntituzongere kurwaragurika, tumerewe nabi."

Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba abana banywa amazi mabi bibaviramo no kugwingira ntibakure neza kubera guhora barwaragurika; bakavuga ko akarere kagerageje kubaka ikigega cy’amazi muri uyu musozi bavomaho amazi y’ibirohwa ariko ngo nacyo ntabwo cyamaze igihe.

Undi muturage witwa Ntwali Zidane yagize ati :"Bagerageje kubaka ikigega kugira ngo amazi ajye ajyamo bizere ubuziranenge bwayo ariko nacyo nticyamaze kabiri , amatiyo yahise yangirika, turasaba ko baduha amazi meza."

Usibye kuba batagira amazi meza, aba baturage bakomeza bavuga ko iyo ukeneye amazi meza bibasaba gukora urugendo rw’amasaha arenga abiri bakajya kuvoma mu murenge wa Mukamira.

Gisubizo Olive yagize ati: "Njye ubu naturutse mu mpinga nza hano kuvoma ibiziba hano mu Gafuku, ubu ndagerayo bwije; ibaze kuva hano muri uyu murenge wa Jenda tukajya kuvoma mu murenge wa Mukamira, turavunika cyane."

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madamu Mukandayisenga Antoinette ntiyabasha kutuvugisha kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandiye ntiyigeze abusubiza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru