Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Hari umubyeyi n’abana barara mu gisa n’inzu gishobora kuzimya umuryango

Monday 23 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira hari
umubyeyi ufite abana babiri barara mu kizu cyashaje, gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni umuryango wa Ntakirutimana Chantal utuye mu Akagari ka Jaba umaze imyaka itatu urara muri icyo gisa n’inzu.

Uyu muturage yatabarijwe n’abaturanyi be ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga aho uyu muryango utuye mu mudugudu wa Nyirabashenyi, aho bamusabira ko yashakirwa icumbi akabona aho kurambika umusaya n’abana be.

Mu kiganiro Ntakirutimana yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagize ati: "Ni gutya mudusanze, tuhamaze imyaka itatu; nabwo twahatujwe n’umugiraneza abonye turara ku muhanda adutiza hano kugira ngo tujye twugamamo imvura, ntaho kuba dufite umugabo wanjye nawe araho ntacyo afite dutunzwe no guca inshuro tukabona ibyo kurya gusa."

Akomeza atakambira leta ko nibura bamushakira aho kuba kuko afite amaboko yo gushakira abana icyo kurya, bakarekera kwikanga ko ibisimba byabarya binyuze mu myenge y’icyo kizu babamo.

Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu muryango, bemeza ko batewe impungenge n’ubuzima aba bana barimo akaba ariho bahera basaba ko leta ko bamufasha akabona aho kuba.

Umwe mu baturanyi be witwa Uwamahoro Christine yagize ati: "Barabaje cyane, mu byukuri no kubona icyo kurya ntabwo biborohera duhora dusabira aba bana barara mu muyaga icyo bazaba cyo mu myaka iri mbere, gusa ubuyobozi burebe uko bumufasha abone icumbi.

Icyiyongereyeho kuri iyo mibereho ya Ntakirutimana Chantal n’umuryango we ni uko nta cyiciro cy’Ubudehe bagira, ku buryo bihangayikisha abaturanyi ko baramutse barembeye mu rugo byaruhanya kubona ikiguzi cy’ubuvuzi.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal avuga ko uyu muturage bagiye kuba bamukodeshereje inzu kugira ngo abana babeho neza.

Ati: "Namaze kuvugana n’abandi bayobozi ku kibazo cy’uriya muturage, gusa ngo uriya mugabo afite ni uwakabiri, ubwo rero kumufasha biragoye ariko kubera inyungu z’abana twafashe umwanzuro wo kuba tumukodeshereje kubera ko nta munyarwanda ukwiye kuba muri buriya buzima bumeze kuriya."

Ni umubyeyi ufite imyaka 30 y’amavuko afite abana babiri, ndetse bikaba bivugwa ko umugabo barikumwe ari uwakabiri ngo kuko uwa mbere batandukanye, akaba yifuza ko yahabwa n’icyiciro cy’ubudehe yajya abarizwamo, akaba yaratijwe iki gisa n’inzu ubwo yararaga asembera ku gasozi araraguzwa aho ageze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru