Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Inyama yishe umusore

Tuesday 4 June 2024
    Yasomwe na

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yanizwe n’inyama iramuhitana.

Yari inyama itogosheje yari iri ku ifunguro yari yatse muri Resitora yo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba.

Uyu musore witwa Etiene, yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu nzu icuruza amafunguro iherereye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Jenda.

Mu mafunguro yari yahawe, hari harimo n’inyama itogosheje, ari na yo yamwivuganye nyuma yo kumuniga, ntirenge mu muhogo, ikaza kumuheza umwuka, akikubita hasi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Jeanne d’Arc Niyonsenga; wavuze ko ubwo uyu musore yari yagiye gufatira ifunguro muri iyo resitora iciriritse.

Yagize ati “Ni akaresitora gaciriritse gateka amafunguro harimo n’inyama z’inka baba batogosheje. Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka.”

Niyonsenga Jeanne d’Arc avuga ko uretse kuba muri aka gace hakunze kugaragara resitora ziciriritse, ariko zidakunze gutera ibibazo abaziriramo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru