Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyagatare: Bahawe ingurane itajyanye n’igiciro cy’ubutaka

Friday 30 January 2026
    Yasomwe na

Ni mu murenge wa Karama ahari gukorera umushinga wo kubaka urugomero rwa Muvumba multipurpose dome, Abaturage bafitemo ubutaka bahawe ingurane bavuga ko ibyabayaho ati akarengane gakomeye ngo kuko amafaranga bahawe ntahandi yagura ubutaka urugero ni uyu uvuga ko yahawe ibihumbi magana abiri gusa kubutaka yaguze arenga million y’amanyarwanda.

Ezeckerie Manirakiza yagize ati ‘’ni akarengane nonese ko amafaranga twaguze ubu butaka ntanakimwe cyakabiri twahawe cy’ayo twatanze twe tubona ari akarengane kuko igiciro bafatiyeho rwose ntanagace ‘ubutaka wabona aha hanze’’.


Mukamusoni umwe mu batwariye isambu bakamuha million ebyiri we yita macye.

Mukamurisa Valantine yagize ati ‘’ Reba ubu butaka ukuntu bungana bampaye miriyoni ebyiri gusa pe kandi bwar buntungiye abana bwarabigishije ndinumupfakazi ariko barabujyanye none amafaranga bari gutanga ku izina ntanikibanza cyavamo’’

Aba baturage bavuga ko ubu butaka bwari bubafatiye runini bityo ko bishobotse bari bubaguraniremo ubundi butaka kurusha kubaha amafaranga atazagira icyo abamarira.

Mukamurisa Valantine yongeyeho ati ‘’ twe dukurikije ubutaka batwatse rwose tubona bakwiye kutuguranira bakaduha ubundi butaka bungana n’ubwo batwaye kuko rwose amafaranga baduhaye ntaho ahuriye n’ubutaka batwaye’’.


Ubuso bw’ubutaka bwabariwe agera kuri miliyoni ebyiri.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko mu gihe umuturage yaba atishimiye ingurane yahawe yagana ubuyobozi bukamufasha.

Yagize ati ‘’ Buri muturage afite uburenganzira ku butaka bwe ubwo uwumva yararenganyijwe yagana ubuyobozi bukamufasha’’.

Umushinga wa Multipurpose dome ugiye kubakwa muri uyu murenge witezweho gutanga amazi n’amashanyarazi kubaturage aho uzatanga Metero kibe ibihumbi 55000.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru