Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyagatare: Imirimo yo mu rugo iharirwa abagore, bimwe mu biteza amakimbirane mu ngo

Thursday 2 August 2018
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwemiyega mu Karere ka Nyagatare bemeza ko kuba abagore bagiharirwa imirimo yose yo mu rugo biri mu bitera amakimbirane anavamo gutandukana kw’abashakanye.
Ubusazwe imirimo yo mu rugo iharirwa abagore ugasanga umugabo ntiyayikora kuko ari ko umuco wahoze, ibyo abantu batandukanye babona nkibitacyijyanye n’igihe.

Mbabazi Rachel umwe mu bagore baganiriye n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw avuga ko imirimo yo mu rugo igira imvune nyinshi ariko igaharirwa umugore gusa kuko umugabo bitamureba.

Yagize ati “umugabo avunisha umugore ntabwo mu rugo babana amahoro kuko bavana guhinga umugabo akajya ku muhanda kunywa agacupa umugore akajya gushaka amazi, inkwi, kwita ku bana n’ibindi byinshi uwo mugabo aho ari buzire agasanga umugore arushye.”

Ngo usange hari ibyo batumvikanyeho bibaviramo no gutandukana ariko bafatanyije iyo mirimo yose bayirangiza kare bakaruhuka bakumvikana.

Ati “iyi mirimo yo mu rugo iharirwa abagore iratuvuna ugasanga kubwira umugabo ngo mfasha ushake inkwi bikitwa ko wamusuzuguye.
Nk’inaha usanga umutwaro w’inkwi ugura ibihumbi bitatu urumva ko wakabaye ari umurimo n’umugabo yakabaye agufasha, iyo umugabo yiriwe ku kabari akaza akubaza ibyo kurya kandi nta nkwi yasize, usanga mutangiye kutumvikana bikaba byaviramo no gutandukana”.

Emmanuel Mutabazi na we wo mu Murenge wa Rwemiyaga avuga ko umugore amusabye gukora imirimo yo mu rugo byaba ari agasuzuguro, kuko na kera na kare mu Rwanda ntibyigeze bibaho.

Ati “Abagabo dukora imirimo ikomeye yinjiriza urugo, abagore na bo kwita ku rugo mbona atari ibintu bitagoye cyane. Buri wese aba afite isnhingano ze kandi agomba kuzitunganya neza.”

Depite Anita Mutesi uhagarariye Ihuriro ry’Abagore bari mu nteko Nshingamategeko (FFRP) avuga ko kudafatanya kw’umugabo n’umugore, mu rugo mu mirimo yose kuko kudafashanya biri mu bikurura ubutane mu bashakanye.

Mutesi yagize ati “Ubusazwe iyo ugeze mu mahoteri n’ibindi bigo usanga abagabo bateka, cyangwa bakora amasuku, bamesa, boza amasahane, bagaburira abagana kuko ari akazi kabahemba ariko mu rugo bikitwa ko yabaye umugabo w’ingazwa cyangwa ngo wararozwe n’umugore ibyumvire ivungwa ko irihasi.”

Depite Mutesi avuga ko umugabo kimwe n’umugore ba kwiye gukora imirimo yose nk’uko n’umugore akwiye gukora umurimo wose mu rwego rwo kurinda amakimbirane mu muryango.

Mutesi Scovia

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru