Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyamagabe: Abamotari barishyuza akarere amafaranga yo muri COVID-19

Thursday 7 March 2024
    Yasomwe na

Mu karere ka Nyamagabe hari abamotari bbatari bake bari kwishyuza imirenge n’akarere amafaranga bakoreye mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Ni abamotari bavuga ko bari bafite ikiraka cyo gitwara abaganga kuri site no mu ngo bagiye gukingira icyorezo cya COVID-19, bakabikora nta mafaranga na make bagenda bahabwa mo hagati ariko basoza akazi bakabura ubishyura kandi bafitanye amasezerano yanditse n’akarere.

Abahaye RBA amakuru, bavuze ko aho bikopesheje lisansi bahindutse ba karyamyenda abandi ubuzima burushaho kuba bubi none nanubu babuze uzabishyura.

Mu masezerano y’abo mu murenge wa Uwinkingi ahari batandatu muri bo, handitsemo ko bazajya bahabwa ibihumbi 15 000 ku munsi bakozeho.

Nsengumuremyi Anastase, ni umwe muri abo bamotari bo mu murenge wa Uwinkingi, yagize ati: "Twari turi abamotari batandatu, mu byukuri Koko twagize ingaruka zikomeye cyane kuko nkanjye nakoreraga umu-Boss ubu moto yarayinyanbuye kubera ko hari abafaranga ntakuhaga ku munsi, urumva nanjye nagize ingaruka zikomeye cyane."

Undi wo muri uwo murenge yagize ati: "Lisansi narayikopeshaga, noneho n’abo bikopesheje narabambuye, nta bunyangamugayo nigeze ngira, urumva ko byanteye ingaruka nyinshi cyane."

Aba bamotari bavuga ko usibye kugeza abaganga n’ibikoresho byabo kuri site cyangwa mu ngo bagiye gukingiriramo Abafite intege nke, hari nubwo basabwaga gutwara abo bakuze bakabageza kuri site ahabereye igikorwa cyo gukingira bakongera bakanabagarura.

Muri kontra aba bamotari bafite, nk’uko Mukiza Ferdinand nawe abivuga bagombaga kwishyurwa mu minsi 10 bagombaga gukora, gusa we yakoze iminsi icyenda akaba yishyuza ibihumbi 135 mu gihe bagenzi be bishyuza ibihumbi 150.

Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Filbert yandikiye akarere ka Nyamagabe abusaba ko abo bamotari bakishyurwa barategereza nanubu.

Aya masezerano kandi ntiyabaye mu murenge wa Uwinkingi gusa ni mu mirenge yose igize akarere ka Nyamagabe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru