Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyamagabe: Imihanda bakoze Perezida yabasuye igiye gusubukurwa

Thursday 25 July 2024
    Yasomwe na

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Niyomwungeri Hildebrand yemereye mamaurwagasabo.rw ko imihanda bakoze igitaraganya ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabasursga nyuma bakayicumbikira aho izacumbukurwa mu cyumweru gitaha.

Ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga kwiyamamaza mu karere ka Nyamagabe, nk’umukandida wa FPR Inkotanyi, abayobozi baraye bakora imihanda hutihuti mu rwego rwo kwikuraho kwirwanaho, cyokoze yamaze kugenda bahagarika ibikorwa byo gukomeza kuyikora, none ngo igiye gukorwa irangire.

Abaturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere ka Nyamagabe aho basaba ko iyi mihanda yasubukurwa igakorwa, by’umwihariko umuhanda uri hafi n’isoko rya Nyamagabe n’uri munsi y’isoko.

Munyemana ni umuturage waho, yagize ati:" Barakoze bagarukiriza hariya kugira ngo umusaza bamukinge mu maso nahagera abone ko hakoze neza, turifuza ko bahakora hakarangira ngira ngo namwe murabibonq uburyo hajemo ibinogo mu byumweru bike byitwa ko bawukoze bikiza, nibaringa."

Undi muturage witwa Bigirimana Enock yagize ati:"Iyo imihanda idakoze neza bitugiraho ingaruka zikomeye abatwara amagare birabagora, turasaba ko bajya bakora ibikorwa remezo bikarangira bakareka kujya babeshya umusaza, twabonye bayikora tugira ngo bazayirangiza muzehe agiye bahita bigendera badasoje."

Abaturage bakomeza bavuga ko kenshi usanga abayobozi mu nzego z’ibanze zibemerera ibintu ntibikorwe akaba ariho bahera basaba ko bajya babishyira mu bikorwa bakareka gukorera ku jisho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko hari umushinga munini bihaye wo gukora imihanda ya km10 za kaburimbo ariko bitarenze icyumweru kimwe.

yagize ati:"Nibyo koko ntabwo twahise tuyirangiza ubwo twayitangiraga, imirimo irakomeje; uriya muhanda uri ku isoko n’uri munsi y’isoko nayo igomba gushyirwamo kaburimbo ikarangira bitarenze icyumweru gitaha."

Akarere ka Nyamagabe kabarizwa mu ntara y’Amajyepfo, kari hagati y’uturere twa Huye , Nyaruguru na Nyamasheke, n’akarere k’ubukerarugendo kubera ko gakoze kuri pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru