Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Nyuma y’imyaka 13 hamenyekane igihe isoko rya Rubavu rizuzurira

Monday 5 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa mu 2009 ariko risa n’iryananiranye kuzura kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba ryarashyizwe mu manza igihe kirekire ariko riza gusubira mu maboko y’akarere.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo Akarere ka Rubavu kagiranye amasezerano n’abikorera bo muri aka karere binyuze muri sosiyete yitwa RICO (Rubavu Investment Company) yo gukomeza kubaka iri soko.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2022, mu kwezi k’Ukuboza, rizaba ryuzuye.

Yagize ati "Nibyo koko isoko rya kijyambere rya Rubavu rimaze igihe kirekire ryubakwa, kubera ibibazo bitandukanye, ariko ndizeza abaturage bacu ko mu kwezi kwa 12, rizaba ryuzuye tukaritaha. Ndetse nshishikariza abantu kuzaza guhita bafatamo ibibanza bagakoreramo."

Iyo urebye iri soko ubona ko imirimo yo kuryubaka igeze kure, ku buryo bitanga ikizero ko mu mpera z’uyu mwaka rizaba ryuzuye, cyane iby’ibanze byinshi byamaze gukorwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru